Abategetsi ba Uganda bataye muri yombi abakekwaho kuba abanyabyaha mpuzamahanga, barimo umwe utuye muri Paruwasi ya Gasiza, mu Murenge wa Nyakabande mu Karere ka Kisoro, hamwe n’abenegihugu babiri ba Nigeria.

Ifatwa ryakurikiye umuburo wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) hamwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage ku myitwarire iteye inkeke babonaga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu, Simon Peter Mundeyi, yemeje iki gikorwa cyari kiyobowe n’ubutasi, avuga ko abashinzwe iperereza barimo gusuzuma isano baba bafitanye n’ibyaha bikomeye birimo gucuruza ibiyobyabwenge.

Inzego z’umutekano zivuga zabasanganye imbunda n’ibikoresho bya gisirikare muri icyo gikorwa.


