Sudani yaje kwigira mu Karere ka Huye iby’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru

Itsinda rigizwe n’aboyobozi basaga 22 bo mu gihugu cya Soudani bagiriye urugendo shuri mu Karere ka Huye, aho bari baje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe batutsi muri Mata 1994. Aba bashyitsi bahuye n’itsinda riharanira ubumwe n’ubwiyunge ryo mu murenge wa Karama ryitwa”UBUTWARI BWO KUBAHO”rihuje abarokotse jenoside ndetse n’abakoze jenoside, maze risobanurira uko ubumwe n’ubwiyunge babugezeho.

csm_IMG_1205_6c583dcb60

Ni urugendo shuri abanya sudani bagiriye mu Karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeri 2016, aho bari baje kureba izira y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, bityo nabo babitware nk’isomo iwabo muri Sudani. MUKAMUSONI Marie, umupfakazi wa jenoside,yatanze ubuhamya bw’imibereho y’abatutsi mbere ya jenoside, muri jenoside ubwo bicwaga, ndetse n’ubuzima bw’abarokotse. Yagaragaje inkomoko yo kwishyira hamwe bagakora itsinda riharanira ubumwe n’ubwiyunge bise”UBUTWARI BWO KUBAHO”, bishingiye ku miyoborere myiza y’ U Rwanda ndetse anagaragaza ko ubu abanyarwanda babanye neza nta vangura.

NKURIKIYINKA Phillipe, uwakoze jenoside, akayirega ndetse akemera icyaha, mu buhamya bwe,yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwateguye jenoside bukayibashishikariza , aho bishe abatutsi benshi. Yagaragaje ko abahutu bakoze jenoside bahunze igihugu ubwo RPF INKOTANYI yabohoye igihugu, nyuma hajyaho gahunda y’inkiko gacaca. Nkurikiyinka ashimira leta y’ubumwe ko yireze ibyaha bye, kandi ababarirwa, ubu akaba aba mu muryango, akaba ari muri iri tsinda “UBUTWARI BWO KUBAHO”, aho abanye neza n’abo yahemukiye, aho basangira byose.

csm_IMG_1199_d188eed252

Nyuma yo kuganirizwa uko itsinda ry’ubutwari bwo kubaho ryavutse nyuma ya jenoside, rigahuza abakoze jenoside n’abarokotse jenoside, uwari uyoboye itsinda ry’abanya Soudan Ibrahim Adam Ibrahim yashimye ubutwari bw’abanyarwanda bagaragaje mu mibanire yabo nyuma ya jenoside. Avuga ko mu minsi ine bamaze mu Rwanda, bize byinshi bizabafasha nab o mu mibanire yabo. Avuga ku rugendo bagiriye muri Huye kwigira ku itsinda “ubutwari bwo kubaho”, Ibrahim avuga ko nab o iwabo bashaka gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge. Ngo ni muri urwo rwego bahisemo kuza mu Rwanda gushaka amasomo ku bumwe n’ubwiyunge, aho Komisiyo y’igihugu y’uRwanda y’ubumwe n’ubwiyunge yabazanye I Karama, akaba ashima amasomo bahavanye y’imibanire, hagati y’uwahemutse n’uwahemukiwe.

Ibrahim Adam Ibrahim asanga u Rwanda ari ikitegererzo cyiza kuri Sudan mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere muri rusange rihingiye ku buyobozi bwiza. Muri rusange aba banyasudani bavuze ko bishimira ibyo basanze mu Rwanda, nk’imiyoborere myiza, aho cyane cyane bagaragaje ko bashimye isuku irangwa mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

csm_IMG_1165_37cadd6be3

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Padiri MASINZO Jerome amaze kubona ko imibanire igoye hagati y’abanyarwanda bakoze jenoside n’abarokotse jenoside, yakoze igikorwa cyo kwereka abanyarwanda ko hari ikizere cyo kubaho, maze ashinga itsindwa ryitwa” UBUTWARI BWO KUBAHO”, aho iri tsinda ryatangiye mu w’1995. Iri tsinda ryatangiye rigizwe n’abapfakazi ba jenoside , nyuma bakaba baraje kwakira n’abagore bafite abagabo bari bafunzwe kubera gukora jenoside. Nyuma ya ho kand baje kwakira abagabo bakoze jenoside bireze bakemera ibyaha kandi bagasaba imbabazi bagafungurwa. Ishyirahamwe “Ubutwari bwo kubaho” rigizwe n’abanyamuryango 1721, biremyemo amatsinda 67. Ryahawe igihembo cy’ishimwe mu mwaka wa 2010 n’intara y’Amajyepfo, nyuma riza guhabwa igikombe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *