Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko yicuza kuba yaravuganiye Félix Antoine Tshisekedi ngo abe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abifashijwemo na Amerika, agaragaza ko yabikoze yibwira ko we azaba atandukanye na ba Perezida bamubanjirije.
Nagy yabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika hagati ya 2018 na 2021.
Ubwo yari afite izo nshingano, ni umwe mu bavuganiye Tshisekedi ngo abe Perezida wa RDC, ndetse uyu mugabo yaje kubigeraho muri 2018 ubwo yatorerwaga kuyobora Congo Kinshasa muri manda ye ya mbere, yongera kubigeraho muri 2023 ubwo yatorerwaga manda ya kabiri.
Tshisekedi mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, yeruye ko yifuza guhindura itegeko nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo azemererwe kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.
Ni icyifuzo cyamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, abarimo nka Seth Kikuni bagaragaza ko igihe kigeze ngo hakoreshwe imbaraga zishoboka zose zishoboka ngo uriya mugabo avanwe ku butegetsi.
Tibor Nagy abinyujije ku rubuga rwe rwa X, na we yagaragaje ko adashyigikiye manda ya gatatu ya Tshisekedi.
Uyu mukambwe umaze igihe anenga ubutegetsi bwa Kinshasa ahanini kubera ihohoterwa bukorera abaturage babwo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kuba bukomeje gukorana n’umutwe wa FDLR bikarangira bwikoreje ibibazo byabwo u Rwanda, yavuze ko yicuza kuba yaravuganiye Tshisekedi kugira ngo abe Umukuru w’Igihugu.
Ati: “Kimwe mu byo nicuza kurusha ibindi mu gihe cyanjye nk’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, ni ukuba naravuganiye Tshisekedi ngo Amerika imushyigikire, atsinde amatora yo muri 2018.”
Yunzemo ati: “Nibwiraga ko yari kuba atandukanye akanateza imbere inyungu z’abanye-Congo. Mbega ukuntu nibeshye!”



3 Responses
Ntawe utakwicuza gushyigikira Kisekedi ngo ayobore ikiremwamuntu.Genocider kabombo!
Murakoze
Thank u