Drone ya FARDC cyishe abaturage i MushakiÂ

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero drone mu gace ka Mushaki ho muri Teritwari ya Masisi, zicyiciramo abaturage abandi barakomereka. Ni igitero cyagabwe mu ma saa kumi z’igicamunsi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ubwo kiriya gitero […]
Kigali: Hatangiye inama ihuza amashyaka arengera ibidukikije mu karere

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, i Kigali hatangiye inama iri guhuza intumwa z’amashyaka arengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia ndetse na Ethiopia. Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi n’abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije mu […]
Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana yapfuye ku myaka 86

Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana igihe cy’imyaka 10 agashimirwa cyane imiyoborere myiza n’urugamba rwo kurwanya SIDA, yapfuye kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 86, nk’uko byamejwe na leta yahise itangaza icyunamo cy’iminsi itatu. Mogae yategetse iki gihugu gikungahaye kuri diyama kuva mu 1998 kugeza mu 2008 aha ubutegetsi uwari visi perezida we Ian Khama […]
Polisi yatanze gasopo nyuma y’abakobwa bifashe amashusho bambaye amasume muri gare ya Nyabugogo

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bakora amashusho agamije gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane abafatira amashusho ahantu hahurira abantu benshi batabifitiye uburenganzira. Ibi byakurikiye amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakobwa babiri bagaragara muri Gare ya Nyabugogo bambaye amasume ndetse bambaye n’udutambaro tw’umweru mu mutwe, ibintu byakuruye imbaga y’ababarebaga ndetse bitera impaka hagati […]
Rutshuru: Abakada basaga 400 ba AFC/M23 basoje ingando i Kanombe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, abakada 416 bo mu rwego rw’ibanze ba AFC / M23 bashoje amahugurwa ya politiki na gisirikare, yabereye i Kanombe, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuhango wo gusoza uzwi ku izina rya “pass-out”, wari uyobowe na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC / […]
Yari indaya mpuzamahanga none ari mu kigo ngororamuco cya Gitagata

Mu nkuru yatangajwe na IGIHE, Mukaruziga Shakira w’imyaka 34 uri kuvurirwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, yavuze urugendo rwe rwaranzwe n’ubuzima bwo kwishora mu bikorwa byo kwicuruza, gukorana n’ibyamamare ndetse no kujya mu biyobyabwenge. Shakira yavuze ko yinjiye muri ubwo buzima nyuma yo gutandukana n’umugabo babyaranye, wari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Burundi. Yavuze ko […]
Umukinnyi w’umugore yafashe ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 14

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukobwa witwa Oteta Kristina Kitiona ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo gushinjwa gusambanya inshuro nyinshi umwana w’umuhungu w’imyaka 14 no kumwoherereza amafoto n’amashusho y’urukozasoni. Uyu mukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho ibi byaha muri Leta ya Utah, aho bivugwa ko ibyo bikorwa byabaye hagati ya Kamena na Ukwakira 2024, […]
Ethiopia: Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yabyaye batanu icyarimwe

Mu gihugu cya Ethiopia habaye ibintu bidasanzwe, aho mu karere ka Harari umugore yabyaye abana batanu b’impanga nyuma y’imyaka 12 agerageza kubyara ariko yarabuze urubyaro. Uyu mugore witwa Bedriya Adem yavuze ko we n’umugabo we “bishimiye cyane” “guhabwa umugisha w’abana batanu icyarimwe”. Ibitaro yabyariyemo byavuze ko uyu mugore w’imyaka 35 yabyaye abahungu bane n’umukobwa mu […]
Buruseli: Nyuma ya Amerika abayobozi ba RDC bagiye gusaba na EU gufatira ibihano RDF

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) zigishinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, kuri ubu abayobozi b’iki gihugu bakomeje no gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gutera ikirenge mu cya Amerika na wo ugafatira ibihano RDF. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu ushize, Minisitiri […]
Amb. Festus Bizimana yashyikirije Perezida Goita inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mali

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 7 Gicurasi 2026, Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida Assimi GoĂŻta inyandiko zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu gihugu cya Mali, mu muhango wabereye i Bamako. U Rwanda na Mali byishimira umubano mwiza kandi ukomeye hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bucuti, ubufatanye, ndetse n’umugambi uhuriweho wo kurushaho gushimangira ubufatanye […]
Drone ya FARDC yahushije abasirikare ba M23

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi zagabye igitero cya drone mu bice bya Muja ho muri Teritwari ya Nyiragongo, ahari abasirikare ba AFC/M23. Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo ku wa Kane ni bwo icyo gitero cyabaye, ndetse urusaku rw’igisasu yarashe rwumvikanye mu mujyi wa […]
Ituri: Igitero cya ADF cyahitanye nibura abaturage 15

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, abantu bagera kuri cumi na batanu bishwe, mu gitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF i Biakato, centre y’ubucuruzi iherereye muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri. Amakuru avuga ko abagabye igitero kuri uyu wa Kane ushize mu mujyi wa Biakato bakigabye ku manywa y’ihangu, bituma abaturage […]
Instagram irahagarika uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bwite muri DM

Abakoresha Instagram ntibazongera gushobora kohererezanya ubutumwa bwite muri DM, kuko uburyo bwa End-to-End Encryption (E2EE) buhagarikwa ku bayikoresha ku Isi hose kuri uyu wa Gatanu. Gukuraho ubu buryo bwo kurinda ubutumwa ni impinduka ikomeye izanywe na sosiyete ya Meta, ubundi yari yarigeze kuvuga ko iri koranabuhanga ari ryo rwego rwo hejuru mu kurinda ubuzima bwite […]
Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda uturere 3 tw’u Rwanda

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu turere dutatu tw’u Rwanda. Washington mu butumwa buburira abaturage bayo bwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo, yabasabye kwirinda gukorera ingendo mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi; by’umwihariko ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye […]
Kimwe mu byo nicuza cyane ni ukuba naravuganiye Tshisekedi ngo Amerika imufashe kuba Perezida: Tibor Nagy

Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko yicuza kuba yaravuganiye FĂ©lix Antoine Tshisekedi ngo abe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abifashijwemo na Amerika, agaragaza ko yabikoze yibwira ko we azaba atandukanye na ba Perezida bamubanjirije. Nagy yabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za […]