bitmap_1200_nocrop_1_1_20220528081527407871_Mambasa_BON

Ituri: Igitero cya ADF cyahitanye nibura abaturage 15

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, abantu bagera kuri cumi na batanu bishwe, mu gitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF i Biakato, centre y’ubucuruzi iherereye muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri.

Amakuru avuga ko abagabye igitero kuri uyu wa Kane ushize mu mujyi wa Biakato bakigabye ku manywa y’ihangu, bituma abaturage bahunga. Umuyobozi w’akarere yavuze ko ingabo zakurikiranye abo bagabye igitero.

Iki gitero gitunguranye cyahungabanyije umujyi wa Biakato ubwo abaturage bari barimo kujya mu mirimo yabo itandukanye ya buri munsi nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko itsinda ry’inyeshyamba za ADF, zaturutse mu majyaruguru ya Biakato, zateye centre y’ubucuruzi mu gihe cy’imvura yoroheje, zirasa amasasu menshi mu byerekezo bitandukanye ubwoba buhita bukwira mu baturage.

Amakuru akomeza avuga ko mu kajagari kakurikiyeho, ari bwo abaturage bagera kuri cumi na batanu bishwe n’amasasu. Abaturage benshi kandi bahunze, cyane cyane berekeza i Makumo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *