127196642

Umukinnyi w’umugore yafashe ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 14

Sangiza iyi nkuru

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukobwa witwa Oteta Kristina Kitiona ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo gushinjwa gusambanya inshuro nyinshi umwana w’umuhungu w’imyaka 14 no kumwoherereza amafoto n’amashusho y’urukozasoni.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho ibi byaha muri Leta ya Utah, aho bivugwa ko ibyo bikorwa byabaye hagati ya Kamena na Ukwakira 2024, ubwo yari afite imyaka 19.

Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uwo mwana yavuze ko Kitiona yajyaga amusura iwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru bagakorana imibonano mpuzabitsina. Bivugwa kandi ko yamwohererezaga amafoto n’amashusho agaragaza ubwambure bwe ndetse akanamusaba ko na we amwoherereza aye.

Amategeko ya Utah ateganya ko umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ari uko afite nibura imyaka 18, bivuze ko uwo mwana yari atarageza imyaka yemewe n’amategeko.

Kitiona yari aherutse gukinira ikipe y’igihugu ya Samoa y’abagore mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027. Ubu akurikiranyweho ibyaha birimo gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’umwana no gukwirakwiza ibintu bishobora kwangiza umwana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *