Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bakora amashusho agamije gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane abafatira amashusho ahantu hahurira abantu benshi batabifitiye uburenganzira.
Ibi byakurikiye amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakobwa babiri bagaragara muri Gare ya Nyabugogo bambaye amasume ndetse bambaye n’udutambaro tw’umweru mu mutwe, ibintu byakuruye imbaga y’ababarebaga ndetse bitera impaka hagati y’abaturage.
Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge bavuga ko ibikorwa nk’ibyo bishobora guteza umutekano muke cyangwa impanuka kubera uburyo abantu bahita bashungera abafata ayo mashusho.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Wellars Gahonzire, yabwiye ikinyamakuru Rubanda ko abafata amashusho ahantu hatemewe bagomba kubihagarika kuko bishobora kubangamira ituze rya rubanda.
Ati: “Bariya bantu bafata amashusho ahantu hatemewe turabasaba kubihagarika, kuko hari bamwe dufata tukabigisha tubabwira ko bitemewe gufatira amashusho ahantu hashobora kubangamira ituze rya rubanda, kuko bishobora noguteza impanuka biturutse kurujya n’uruza rw’abantu bariho babashungera.”
Yasobanuye ko hari abafatwa bagahabwa inyigisho ku mategeko agenga ifatwa ry’amashusho mu ruhame, cyane cyane ibikorwa bikurura abantu benshi cyangwa bishobora guteza ikibazo cy’umutekano.
Polisi yavuze ko kuri ubu bari kubanza kwigisha abakora ibyo bikorwa, ariko ko nibikomeza hashobora gufatwa izindi ngamba zirimo no guhana abatubahiriza amabwiriza.
Ati: “Ikigambiriwe ni ukubanza kubigisha kuko hari abo dufata bakatubwira ko bataribazi ko bibujijwe, ariko ikibazo ni uko bucya habonetse abandi bashya, rero nibirenga kwigisha hazakurikiraho ibihano”.


