Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 7 Gicurasi 2026, Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida Assimi Goïta inyandiko zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu gihugu cya Mali, mu muhango wabereye i Bamako.

U Rwanda na Mali byishimira umubano mwiza kandi ukomeye hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bucuti, ubufatanye, ndetse n’umugambi uhuriweho wo kurushaho gushimangira ubufatanye bwabyo.

Mu myaka icumi ishize, imigambi itandukanye y’ibihugu byombi yafashije gushimangira umubano hagati yabyo.
Amasezerano menshi y’ubufatanye yashyizweho umukono, cyane cyane mu nzego z’ingenzi nka serivisi z’ingendo zo mu kirere, ikoranabuhanga, ubuzima, ishoramari, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, igisirikare, ibidukikije, uburezi, ubutabera, ndetse no gusonerwa visa.

Mu ruzinduko rwe i Bamako, Ambasaderi Bizimana yaboneyeho kwitabira ikiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali cyari kiyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abdoulaye Diop. Iyi nama yatanze umwanya wo gusuzuma uko umutekano wifashe mu gihugu nyuma y’ibitero biherutse kuba ku itariki ya 25 Mata 2026 mu mijyi itandukanye ya Mali.


