Mu gihugu cya Ethiopia habaye ibintu bidasanzwe, aho mu karere ka Harari umugore yabyaye abana batanu b’impanga nyuma y’imyaka 12 agerageza kubyara ariko yarabuze urubyaro.
Uyu mugore witwa Bedriya Adem yavuze ko we n’umugabo we “bishimiye cyane” “guhabwa umugisha w’abana batanu icyarimwe”.
Ibitaro yabyariyemo byavuze ko uyu mugore w’imyaka 35 yabyaye abahungu bane n’umukobwa mu Bitaro by’inzobere bya Hiwot Fana, bose bakaba bafite ubuzima bwiza.
Yatangarije BBC ati: “sinshobora kwerekana umunezero wanjye mu magambo”, yibuka ndetse uburyo yari “yuzuye akababaro n’agahinda” kugeza amasengesho ye asubijwe.
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro, Dr Mohammed Nur Abdulahi, yavuze ko uyu mubyeyi n’impinja bakomeje gukurikiranirwa hafi mu bitaro. Abana bapima hagati ya 1,3 na 1.4kg.
Yatangarije BBC ko izi mpinja zipima ikilo kirenga zifite amahirwe menshi yo kubaho no gukura neza.
Muganga yabwiye BBC ko Bedriya yasamye bisanzwe, adafashijwe gusama mu buryo bwa In Vitro Fertilisation (IVF) ibitaro bidatanga.


