Rwanda/Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza arakinisha umuriro – Jeune Afrique

Sangiza iyi nkuru

Guhagarika ubucuruzi bwambukiranya umupaka no kubangamira urujya n’ uruza rw’ abantu ndetse no kurushaho gusebya u Rwanda nibyo bikomeje kuranga abayobozi b’ u Burundi.

N’ ubwo nta ntambara y’ amasasu yari yaba hagati y’ impande zombi ntibibuza ko impungenge ari zose mu Muryango Mpuzamahanga.

Mu gihe bigaragarira buri wese ko umwuka wa politiki ndetse n’ umubano hagati y’ ibihugu byombi uteye amakenga , Leta y’ u Rwanda yahisemo kunuma , ntacyo ibitangazaho kandi nta nicyo ibikoraho nk’ uko umwe mu byegera bya Perezida Paul Kagame yabitangarije JA.

Umwe muri ibi byegera bya Perezidansi y’ u Rwanda yagize ati:” Abayobora u Burundi bakomeje gushakisha impamvu y’ ikibazo cyabo hanze, ibyo nibyo bibasunikira kurushaho kudushotora”.

14218271_1263816883630395_1368666761_n

Umuhanga w’ umurundi uri mu buhungiro, David Gakunzi we asanga ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza bushaka gushoza intambara ku gihugu cy’igituranyi. Ibintu ariko umwe mu bakozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda yahise avuga ko nubwo Abarundi bakabije atari ibicucu byo kwishora mu ntambara yeruye kuko ngo batapfa kuyirokoka kandi babizi neza.

CNDD/FDD yeruye itangaza icyo itekereza k’ u Rwanda

Ku italiki ya 16 Kanama 2016, Pascal Nyabenda wahoze ari Perezida wa CNDD-FDD yasohoye itangazo rivuga ko urugendo rwa Minisitiri w’ Ingabo za Canada, Harjit Sajjan mu Karere k’ Ibiyaga Bigali rugamije kugambanira u Burundi.

Muri iryo tangazo Nyabenda akaba yaravuze ko kuba Minisitiri Harjit Sajjan yari aherekejwe na Gen.Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo za Loni mu Rwanda ndetse bari kumwe na Madamu Louise Arbour wari Umushinjacyaha Mukuru wa TPIR agakatira urubanza abayobozi b’ Abahutu basaga 60 abashinja kugira uruhare muri jenoside muri 1994,byaba byari bigamije kugarura igihugu cye mu butumwa bw’ingabo za Loni mu karere.

Urutonde rw’ abanzi ba Leta ya Perezida Nkurunziza rukomeje kwaguka

Bitewe no kutumvikana ku ngingo zfitanye isano n’ ibibazo biri kubera mu Burundi ,Leta ya Nkurunziza yamaze kwishyiramo Loni (UN) , Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi(EU), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) u Rwanda n’ u Bubiligi , Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Bubiligi, Didier Reynders, Depite Louis Michel ndetse n’ umwunganizi mu by’ amategeko Bernard Maingain.

Si abo gusa, kuko kuva aho U Bufaransa butoreye umwanzuro wa 2303 wemeza ko Loni igomba kohereza abapolisi 228 mu Burundi iyi Leta yahise ifata iki gihugu nk’ umwanzi ukomeye.

Ku rundi ruhande, Canada yo ishyirwa ku mwanya wa mbere kuko Leta ya Nkurunziza ivuga ko iki gihugu gifite intego ikomeye yo kubutera kugira ngo ibugarurire Abatutsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *