Kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi kiyemeje kongera gufungura dosiye y’indege y’umukuru w’igihugu igiye kumara imyaka 10 yaraheze ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu cy’i Burayi yarahapfiriye.
Indege ya Perezida w’u Burundi yo mu bwoko bwa Gulf Stream 4 yaheze ku kibuga cy’indege i Madrid muri Espagne, aho yagiye gukoreshwa ariko bigaragara ko ifite ikibazo kitahita gikira.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gutangaza ko yatekereje kugurisha indege y’Umukuru w’Igihugu kubera ko imaze gusaza kandi ishobora kuba ikibazo. Yanahishuye ko yatekereje kugurisha indege y’Umukuru w’Igihugu mu byuma (inyumu).

Ikinyamakuru RPA cyo mu Burundi kivuga ko Indege ya “Gulfstream G-IV (s / n 1151), indege ya perezida yamurikiwe Abarundi mu 2016, imaze imyaka igiye kugera ku 10 iparitse ku kibuga cy’indege cya Cuatro Vientos ( i Madrid).
Iki kinyamakuru cyaboneyeho gutangaza ko “Guhera kuri uyu wa Mbere utaha, Radio RPA izongera gufungura dosiye y’indege ya perezida: kuva “yagurwa” mu 2014 kugeza uko imeze ubu muri Espagne, unyuze ku kugera mu Burundi kwayo ndetse no kuva i Bujumbura muri 2016-2017.”

Mu bibazo giteganya kwibandaho harimo: “kuki impamvu indege ikomeje kuba i Madrid? Ninde muntu wavuzwe na General Neva wafatiriye ibyangombwa byayo, kandi kubera izihe mpamvu?
Kirateganya kandi kubaza ibijyanye n’amamiliyoni ayigendaho buri mwaka mu kuyitaho no mu gukodesha parikingi.


