Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko gikomeje gukurikiranira hafi indwara ya Hanta Viris ikomeje guteza impungenge ku mugabane w’u Burayi.
Mu butumwa cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri iki Cyumweru, RBC yagize iti: “Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo gukurikiranira hafi uko indwara ya Hanta Virus iherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu ihagaze”.
RBC yakomeje igaragaza ibyo Abanyarwanda bakwiye kumenya kuri iyi ndwara n’ibimenyetso byayo kugira ngo bakomeze kwirinda:


Hantavirus ni indwara ikomeye iterwa na virusi ikwirakwizwa n’imbeba zo mu gasozi, ikunze kugaragara nk’ibicurane, ikaba ishobora gutera ibibazo bikomeye mu myanya y’ubuhumekero cyangwa impyiko.
Yandurira mu nkari, amacandwe, cyangwa imyanda y’imbeba (droppings) binyuze mu guhumeka umukungugu wanduye. Nubwo yandurira mu mbeba, ubwoko bwa Andes virus bwonyine ni bwo bwagaragaye ko bushobora kwandurira hagati y’abantu mu buryo budasanzwe.
Ubwandu bwa Hantavirus (Andes strain) buherutse kugaragara mu bwato bwa M/V Hondius bwari buvuye muri Argentina, aho bamwe mu bagenzi bapfuye, abandi bakaremba, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuzima (OMS).


