Itsinda ry’abashakisha ryavumbuye umurambo w’umwe mu basirikare babiri ba Amerika waburiwe irengero mu ntangiriro z’uku kwezi hafi y’aho bakoreraga imyitozo i Cap Draa, muri Maroc, mu gihe undi musirikare agishakishwa.
Abashakashatsi bo muri Maroc kuwa Gatandatu basanze umurambo w’umwe mu basirikare babiri ba Amerika mu mazi ku kirometero 1.6 uvuye aho uyu musirikare yaburiye ku itariki ya 2 Gicurasi, nk’uko Igisirikare cya Amerika cyabitangaje.
Igisirikare cyatangaje ko ari 1st Lt Kendrick Lamont Key Jr., umuyobozi wa platoon mu mutwe w’ingabo zikoresha imbunda za rutura nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.
Umusirikare wa kabiri we akomeje kubura kandi ibikorwa byo gushakisha birakomeje nk’uko bitangazwa n’igisirikare.
Abasirikare ba Amerika bari bitabiriye imyitozo yiswe “Africa Lion”, imyitozo minini itegurwa n’Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bushinzwe Afurika, igahuriramo abafatanyabikorwa bo muri NATO n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bya Afurika.
Nk’uko AFRICOM ibitangaza, igice kinini cy’imyitozo kibera muri Maroc, kirimo abantu bagera ku 5.000 baturutse mu bihugu birenga 40.


