Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Byiringiro Lague yavuze ko atagifite gahunda yo kongera gukina muri shampiyona y’u Rwanda, kuko abona itakiri ku rwego yifuza gukinaho mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Mu kiganiro yagiranye na Sunday Choice Live kuri iki Cyumweru, Lague yavuze ko uyu mwaka w’imikino ushobora kurangira atongeye gukina nyuma yo guhagarikwa na Police FC kubera imyitwarire itanoze irimo no gusiba imyitozo. Gusa we yavuze ko yarenganyijwe kuko yari yararwaye kandi yarabimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abaganga bayo.
Yasobanuye ko yari yaranatanze raporo z’abaganga ndetse akajya no kwivuza, bityo ngo ntiyumve impamvu ikipe yamuhagaritse.
Uyu mukinnyi kandi yemeye ko amaze gufungwa inshuro eshatu azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha. Yavuze ko muri uyu mwaka wenyine amaze gufungwa kabiri, ndetse n’igihe yari avuye muri Sweden aje mu biruhuko nabwo yafashwe na polisi azira icyo cyaha.
Lague yavuze ko azi neza ko gutwara imodoka wasinze ari amakosa, ariko ko hari igihe umuntu afata icyemezo kitari cyo. Yatangaje ko ubushize yafungiwe ku Ruyenzi aho yari yafatiwe avuye mu kabari.
Ku bijyanye n’ahazaza he, yavuze ko nta kipe yo mu Rwanda yifuza kuzongera gukinira mu mwaka utaha w’imikino, ndetse anahakana amakuru amuhuza no kujya muri Rayon Sports.
Yashimangiye ko afite intego zo gukina ku rwego rwo hejuru kurushaho, kandi ko abona shampiyona y’u Rwanda itajyanye n’inzozi n’urwego ashaka kugeraho.


