Ingabo na Polisi by’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MoH) hamwe na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda (FHF), uyu munsi batangije gahunda yo kuvura indwara z’amaso no kubaga indwara y’ishaza ifata amaso ku Bitaro bya Kinihira biherereye mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, muri gahunda ikomeje y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage mu mibereho myiza byateguwe muri uyu mwaka wa 2026.
Iyi gahunda igamije kurandura mu baturage ubuhumyi bushobora kwirindwa, cyane cyane abageze mu zabukuru bafite imyaka 50 kuzamura batabashaga kubona serivisi zihariye zo kuvura indwara z’amaso.

Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, Umugaba Wungirije ushinzwe Serivisi z’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda, Brigadier General Dr John Nkurikiye, Umuyobozi ushinzwe Community Policing, ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda, Madamu Tiva Kananura, abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abagenerwabikorwa ndetse n’abaturage.
Iyi gahunda yatangiye ku wa 09 Werurwe 2026 hifashishijwe igikorwa cyo gusuzuma abaturage mu gihugu cyose.
Biteganyijwe ko abaturage barenga 90,000 bafite ibibazo bikomeye byo kutabona neza bazasuzumwa mu gihugu hose, naho abaturage bari hagati ya 6,000 na 6,500 biteganijwe ko bazabagwa indwara y’ishaza ifata amaso.

Haribandwa cyane ku baturage batabasha kubona serivisi zo kuvura indwara z’amaso ndetse n’abafite ikibazo gikomeye cyo kutabona.
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde yashimiye inzego z’umutekano ku ruhare zikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze muri gahunda z’ubuvuzi zegerejwe abaturage.
Yasabye abaturage kurinda ibyagezweho muri izi gahunda, gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza no gufatanya n’inzobere mu buvuzi kugira ngo iyi gahunda igende neza.
Jean Marie Vianney Ndayizigiye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko iyi gahunda igaragaza ubushake bwa Leta bwo guteza imbere serivisi z’ubuzima no kwita ku mibereho myiza y’abaturage bafite intege nke.

Brigadier General Dr John Nkurikiye, Umugaba Wungirije ushinzwe serivisi z’ubuzima mu ngabo z’igihugu, yavuze ko gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage bafite intege nke, biri mu rwego rwo gukomeza umutekano usesuye w’abaturage.
Yagaragaje ko indwara y’ishaza yihariye 56 ku ijana by’ubuhumyi bugaragara mu Rwanda, anasaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze gukorana bya hafi n’inzobere mu buvuzi mu kumenya abarwayi bakeneye kuvurwa.
Umwe mu bahawe ubufasha, Akarimutumye Cleophas wo mu Murenge wa Rukozo, yavuze ko iyi gahunda yamufashije kongera kubona neza nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’indwara y’ishaza.
Yashimiye Ingabo na Polisi by’ u Rwanda ku bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, avuga ko kuba yarongeye kubona neza byamufashije gusubukura ibikorwa bye by’imibereho myiza n’ibyo kwiteza imbere.


