Imirambo y’Abarundi baherutse kwicirwa ku butaka bw’u Rwanda yashyikirijwe u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi kiratangaza ko imirambo ibiri y’Abarundi barasiwe n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bw’u Rwanda, yagejejwe mu Ntara ya Cibitoke.

Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye avuga ko iyo mirambo yagejejwe ku Ruhwa kuri uyu wa Gatanu, ishyikirizwa abashinzwe umutekano, aho bivugwa ko iyi mirambo yari iherekejwe n’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali.

Abarundi babiri bari bazanye ibicuruzwa bigizwe n’imboga mu bwihisho mu Rwanda bishwe barashwe n’ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatatu, abandi barindwi bari kumwe nabo babasha gucika.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi akaba yari yatangaje ko imirambo y’aba Barundi babiri bishwe hamwe n’imifuka y’intoryi bari bafite byahise bijyanwa n’izo ngabo z’u Rwanda.

nkurikiye
OP1 Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

OP1 Pierre Nkurikiye yavuze ko aba Barundi bari bambutse umupaka bagiye gucuruza intoryi mu bwihisho mu Rwanda ari abantu 9, bakaba barambutse umupaka nka saa cyenda n’iminota 40 mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa Gatatu.

Yavuze ko abo bantu bahagaritswe n’igisirikare cy’u Rwanda kigahita kibarasa bane muri bo bakiruka basubira mu Burundi, hasigara batanu. Muri abo batanu ngo igisirikare cy’u Rwanda cyarashemo undi muntu wa kabiri abandi bane basigaye nabo bariruka nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.

Nubwo umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi avuga gutya ariko, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col René Ngendahimana akaba yaratangaje ko koko aba barundi bishwe n’ingabo z’u Rwanda, asobanura ariko ko byatewe nuko ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka zababonye zababaza abo ari bo bakanga gusubiza bakaraswa.

Icyo gihe yagize ati: “Aho byabereye ni mu gice na none abantu baturutse i Burundi umuturage w’u Rwanda wari urinze imyaka ye yashakaga kubahagarika umwe muri bo amurasa ukuguru. Abasirikare kuko bazi ko ari agace karimo ibibazo, kubera uko kuntu abo bantu bambutse muri icyo gicuku, bababajije abo ari bo ntibasubize, icyakurikiyeho ni uko babarashe ku bw’amahirwe make babiri barapfa.”

Kuba amabandi aturutse i Burundi yarazaga mu Rwanda agakora ibyaha nk’aho yarashe umuturage, ngo ni byo byateye ingabo z’u Rwanda amakenga.

Tubibutse ko ibi bintu byabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *