Mu gihe isi ihangayikishijwe n’intambara, ikoranabuhanga n’ubutasi, hari indi ntambara ikomeje kubera inyuma y’amarembo ariko ishobora kuzagena ejo hazaza h’isi: urugamba rw’ubukungu hagati ya Amerika n’Ubushinwa.
Imibare ya IMF igaragaza ko ibi bihugu byombi bihagarariye hafi 43% by’umusaruro mbumbe w’isi. Amerika ni yo ikomeje kuza imbere n’ubukungu burenga miliyari ibihumbi 30 z’amadolari, mu gihe Ubushinwa buri hafi miliyari ibihumbi 20 z’amadolari.
Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Ese Beijing iri kugenda ihigika Washington?
Ubushinwa bwohereza byinshi muri Amerika kurusha ibyo buyitumizaho
Mu rwego rw’ubucuruzi, Ubushinwa bukomeje kugira imbaraga zikomeye.
Mu 2025, bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyari 430 z’amadolari, mu gihe Amerika yo yohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro kari munsi ya miliyari 170 z’amadolari.
Ibi byatumye Beijing yunguka ikinyuranyo cy’ubucuruzi kirenga miliyari 260 z’amadolari mu mwaka umwe gusa.
Ni yo mpamvu Washington imaze imyaka ishinja Ubushinwa gukoresha inkunga za Leta mu gushyigikira inganda zabwo, kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo no guhatana mu buryo budaha amahirwe angana amasoko mpuzamahanga.
Amerika iracyafite “intwaro” ikomeye: Idorari
Nubwo Ubushinwa bwohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko mpuzamahanga, Amerika iracyafite ikintu gikomeye kurusha ibindi: idorari.
Hafi 58% by’amafaranga y’ubwizigame bw’amabanki akomeye ku isi bibikwa mu madorari ya Amerika. Ubucuruzi bwinshi bwa peteroli, indege, ikoranabuhanga n’imari bukorwa hifashishijwe idorari.
Ibi biha Amerika ubushobozi bwo gufatira ibihano ibindi bihugu, kugenzura uburyo amafaranga azenguruka ku isi no gukurura ishoramari rinini.
Ni nayo mpamvu ibihano bya Washington bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu icyo ari cyo cyose mu gihe gito.
Ubushinwa buri kuzamuka mu nganda no mu ikoranabuhanga
Mu myaka 15 ishize, Beijing yashoye amafaranga menshi mu bwenge buhangano (AI), imodoka z’amashanyarazi, ingufu zisubira, 5G ndetse no gukora “chips” z’ikoranabuhanga rigezweho.
Uyu munsi, Ubushinwa ni bwo bukora imodoka z’amashanyarazi nyinshi ku isi kandi bufite inganda nini kurusha izindi ku Isi.
Bufite kandi ibyambu birindwi biri mu 10 bya mbere bikomeye ku Isi. Ibigo nka BYD na Huawei bikomeje guhangana n’iby’Abanyamerika ku rwego mpuzamahanga.
Amerika iracyayoboye mu ikoranabuhanga rikomeye
Nubwo Ubushinwa buri kuzamuka ku muvuduko munini, Amerika iracyafite ibigo bikomeye cyane mu ikoranabuhanga.
Apple, Microsoft, NVIDIA na Google bifite agaciro k’amasoko kageze kuri miliyari ibihumbi byinshi z’amadolari kandi ni byo bikomeje kuyobora mu bwenge buhangano no gukora “chips” zigezweho.
Urugero, NVIDIA yonyine ifite agaciro karenze GDP y’ibihugu byinshi byo ku Isi.
Amerika kandi ikomeje kugenzura byinshi mu gukora porogaramu za mudasobwa no mu bushakashatsi bugezweho.
Ese imisoro Trump yashyizeho yatanze umusaruro?
Mu gihe cya Donald Trump, Amerika yashyizeho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byinshi by’Abashinwa.
Intego yari ukugabanya ibicuruzwa byinjira muri Amerika, kugarura inganda mu gihugu no kugabanya imbaraga z’Ubushinwa.
Ariko nyuma y’imyaka myinshi, ibicuruzwa byinshi biracyaturuka mu Bushinwa, ndetse ibigo byinshi byahisemo kwimukira muri Vietnam, Mexico no mu Buhinde aho gusubira muri Amerika.
Hari kandi Abanyamerika benshi batangiye guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa.
Ni nde uri imbere muri uru rugamba?
Iyo urebye inganda n’ubucuruzi, Ubushinwa buri kugabanya intera ku muvuduko udasanzwe.
Ariko iyo urebye ikoranabuhanga rikomeye, amafaranga akoreshwa ku isi n’imbaraga za gisirikare, Amerika iracyari ku mwanya wa mbere.
Abasesenguzi bavuga ko Ubushinwa bushobora kuzaba ubukungu bwa mbere ku Isi mu myaka iri imbere, ariko Amerika igakomeza kugira ijambo rikomeye kubera idorari, ikoranabuhanga n’imbaraga za gisirikare.
Icyakora, ikigaragara ni uko isi iri guhinduka vuba, kandi urugamba hagati ya Washington na Beijing rutakiri urw’amasasu, ahubwo ari urwo kugenzura ubukungu, amafaranga, ikoranabuhanga n’ejo hazaza h’Isi.


