Kuri uyu wa Kane, itariki 14 Gicurasi 2026, iruhande rw’inama mpuzamahanga y’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afurika ( Africa CEO Forum), Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, uri mu Rwanda aho yitabiriye iyo nama.


Aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi binyuze mu bufatanye mu by’ubukungu bwagutse, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, no kungurana ubumenyi mu zindi nzego ibihugu byombi bifitemo inyungu.


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane kandi mu nama ya Africa CEO Forum, Perezida Kagame yitabiriye inama y’akanama ka ba Perezida karimo Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon baganira ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ikizamini ku busugire: Afurika ishobora guhindura ubumwe bw’umugabane mo umutungo?”


