Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavugaga ko Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye ibiganiro byabereye mu nama ya Africa Forward Summit iheruka kubera i Nairobi muri Kenya.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga X na Farah Muamba Kayowa ukuriye itumanaho muri Perezidansi ya RDC, yavuze ko igihugu cye “cyitabiriye ibiganiro” byabereye muri iyi nama yahuje abayobozi batandukanye bo muri Afurika n’u Bufaransa, ku nsanganyamatsiko yerekeye ubufatanye mu guhanga udushya no guteza imbere ubukungu.
Muamba yavuze ko ku wa 12 Gicurasi ari bwo Tshisekedi yitabiriye ibyo biganiro, ndetse asaba kubahiriza amahame yo gukorana kw’ibihugu mu gukemura ibibazo bitandukanye, kwamagana “igitero cy’u Rwanda” ndetse no guharanira impinduka mu mikorere y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi.
Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyatangajwe n’uriya mugore ari “ibinyoma byambaye ubusa” kuko RDC itigeze yitabira ibiganiro nyirizina byabereye muri iyi nama.
Yasobanuye ko Africa Forward Summit yari igizwe n’ibiganiro bitatu bikomeye byari biyobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ibyo biganiro byagarukaga ku nganda zitangiza ibidukikije n’ingufu zisubira, ivugururwa ry’imari mpuzamahanga ndetse n’amahoro n’umutekano.
Nduhungirehe yavuze ko abayobozi b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma bagiye batanga ibitekerezo muri ayo masomo, ariko ko “intebe ya RDC yagumye aho nta muntu uyicayeho” muri buri kiganiro cyose.
Yunzemo ati: “Kubera iyo mpamvu, Kinshasa ntiyigeze isaba ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa ngo ishinje u Rwanda muri iyo nama, ahubwo Perezida wayo yagaragaye gusa mu muhango wo gusoza.”
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko ubutumwa bwa Perezidansi ya RDC bugamije gusa gukora ‘propaganda’ no gutanga isura y’uko Kinshasa yagize uruhare rukomeye muri iyi nama, nyamara bitarabayeho.


