Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’icyumweru gitaha aho azitabira inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za nuclaire muri Afurika.
Iyi nama izwi nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026, iteganyijwe kubera mu i Kigali kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026.
Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikaba izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu kubyaza umusaruro ishoramari rishingiye ku ngufu za nuclaire.”
Biteganyijwe ko iyi nama izahuza abaminisitiri bafite ingufu mu nshingano, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ingufu za nuclaire bo hirya no hino muri Afurika, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo Afurika yakwifashisha izi ngufu mu guteza imbere ubukungu n’inganda.
Amakuru yatangajwe n’urubuga rwa Nuclear Energy Innovation Summit for Africa agaragaza ko mu bakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye bazitabira iyi nama harimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Lamine Zeine.
Perezida Gnassingbé yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026, imwe mu nama zikomeye ku bukungu n’ishoramari muri Afurika, yatangiye kuri uyu wa Kane.
Iyi nama ya Africa CEO Forum ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi (CEOs), abashoramari, amabanki ndetse n’inzego mpuzamahanga. Yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse hirya no hino ku Isi.
Samia agiye kuza mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we avuye muri Tanzania, aho aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi.


