Abanye-Congo baba mu mahanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi bakoreye imyigaragambyo i Bruxelles mu Bubiligi bamagana “imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ni imyigaragambyo yateguwe n’abanye-Congo baba mu mahanga biciye mu miryango irimo GAKONDO, APDH, Diaspora Plurielle Congolaise n’indi.
Aba mu itangazo basohoye mbere yo kwigaragambya kuri uyu wa Gatanu, bari bavuze ko bakomeje kubabazwa n’ibibazo by’umutekano muke, imvugo z’urwango ndetse n’ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.
Bari bavuze ko imyigaragambyo yabo igamije “kwamagana imiyoborere y’akajagari y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ikomeje kongera imibabaro y’abaturage ba Congo muri rusange.”
Aba kandi bari banenze ibikorwa bavuga ko bikorwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi mu bice by’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ziriya ngabo zimaze igihe zaragose abaturage ndetse zikaba zinababuza kugerwaho n’abakora ubutabazi.
Kuri uyu wa Gatanu abigaragambya batangiriye imyigaragambyo yabo ahazwi nka Place du Trône i Bruxelles, mbere yo gukomereza imbere y’inzego z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Aba barimo abahagarariye imiryango itandukanye, abanyamategeko ndetse n’abashakashatsi bavuga ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo, bavugaga amagambo yamagana Perezida Félix Tshisekedi, arimo nka “Tshisekedi akora ivangura rishingiye ku moko, Tshisekedi ni umujenosideri”, n’andi.
Aba kandi bashinje Perezida wa Congo Kinshasa ruswa n’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ndetse no gukoresha amasezerano y’ubukungu yasinyanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uburyo bwo gukomeza kuguma ku butegetsi.


