20260516_085841_copy_999x666

Perezida Tinubu yemereye Abanyarwanda kumara iminsi 30 mu gihugu cye nta Viza

Sangiza iyi nkuru

Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria, rwatangaje ko Abanyarwanda bemerewe kujya muri iki gihugu bakamarayo iminsi 30 bidasabye kuba bafite Viza.

Uru rwego mu itangazo rwasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi ku mabwiriza ya Perezida Bola Ahmed Tinubu, rwavuze ko kiriya cyemezo cyaturutse ku bwumvikane hagati ya Nigeria n’u Rwanda.

Ruti: “Muri ubu bwumvikane hagati y’ibihugu byombi, Abanyarwanda bashobora kwinjira muri Nigeria badafite visa mu gihe kitarenze iminsi 30, bagiyeyo mu bikorwa byemewe birimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’inshingano za leta.”

Nigeria kandi yavuze ko iki cyemezo cyafashwe, mu rwego rwo gusubiza ineza u Rwanda rwahaye abaturage bayo na bo bemerewe kwinjira mu Rwanda nta Viza basabwe.

Mu gihe hari Abanyarwanda bashaka kumara iminsi irenze 30 muri kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika, bazajya basabwa gushaka Viza ibibemerera binyuze kuri Ambasade ya Nigeria, cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwa e-Visa.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Nigeria rwavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, ubukerarugendo n’ubuhahirane.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro biheruka guhuza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Tinubu wa Nigeria wari i Kigali, aho muri iki cyumweru yari yitabiriye inama nyafurika y’ishoramari ya Africa CEO Forum.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Nigeria, mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ingufu n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *