Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ku wa Gatanu yakiriye itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, cyo kimwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba.
Iyi nama yakurikiye ibiganiro bagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Zéphirin Mamadou.
Ni ibiganiro byibanze ku “kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique, hanasuzumwa intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’ingabo yasinywe mu mwaka wa 2019.”
Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubwo bufatanye mu myaka iri imbere.
Mbere yaho kandi Nyakarundi ari kumwe n’intumwa ayoboye, yahuye n’Umugaba w’Ingabo za MINUSCA (ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique), Lt Gen Humphrey Nyone.
Mu biganiro bagiranye, Umugaba w’Ingabo za MINUSCA yahaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka amakuru ishusho y’umutekano n’ibikorwa biri mu nshingano za MINUSCA muri rusange, ndetse anagaruka ku mikorere y’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA.
Yashimye ubunyamwuga, ubwitange ndetse n’imyitwarire myiza bikomeje kuranga abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi bwo yari yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), by’umwihariko Batayo ya mbere (RWABATT-1).
Nyakarundi wari mu ruzinduko rw’iminsi itanu, yabagejejeho ubutumwa bubashimira bwaturutse ku buyobozi bukuru bwa RDF, anabashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaza mu gusohoza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro. Yanasobanuriye abasirikare uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu Karere muri rusange.


