Umunyamakuru Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane usanzwe uba mu Bubiligi. Aba bombi bamaze igihe bakundana, ndetse ubukwe bwabo bukazaba tariki ya 15 Kanama 2026.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yagaragaje ibyishimo byinshi ategura ubu bukwe, anabwira Nishimwe Liliane amagambo y’urukundo agaragaza uburyo amukunda cyane.
Nubwo hataratangazwa byinshi ku myiteguro y’ubu bukwe, amakuru ari hanze avuga ko buzitabirwa n’abantu bake b’inshuti n’abatumiwe by’umwihariko.
M. Iréné azwi cyane mu itangazamakuru aho yigeze gukora mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV. Kuri ubu afite ikinyamakuru cye bwite yise “MIE”.
Uretse itangazamakuru, yanakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Niyo Bosco ndetse na Vestine na Dorcas, abafasha mu bikorwa byabo bya muzika.
Mu rwego rwa sinema, M. Iréné aherutse gushyira hanze filime yise “Isereri” iri gukundwa cyane kuri YouTube. Iyi filime igaragaramo abakinnyi bazwi nka Aisha Inkindi na Nyabitanga Nicole hamwe n’abandi.



