Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Uganda (CID), rufatanyije n’Ingabo za Uganda (UPDF) ndetse n’izindi nzego z’umutekano, bagabye igitero kigamije gusaka urugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, ruherereye i Nakasero mu Mujyi wa Kampala.
Ni igitero cyatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abashinzwe iperereza, inzego z’ubutasi bwa gisirikare n’impuguke mu gusuzuma ibimenyetso byifashishije ikoranabuhanga, basatse inyandiko ndetse n’imitungo bivugwa ko bifitanye isano na Among.
Iki gikorwa kibaye mu gihe Among ari mu bibazo bikomeye bya politiki n’amategeko, cyane cyane mu rugamba ruri gukaza umurego rwo guhatanira kuyobora Inteko Ishinga Amategeko nshya ya Uganda mu Nteko ya 12.
Ibi kandi bije nyuma y’uko Umugenzuzi Mukuru wa Leta ushinzwe imyitwarire y’abayobozi, Aisha Batala Nalule, yemeje ko yatangiye gukora iperereza ku kirego cyatanzwe n’itsinda ry’abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Among kutubahiriza itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi, cyane cyane ku bijyanye n’umutungo utaratangajwe inkomoko.
Abatanze ikirego basabye ko hakorwa iperereza ku mitungo ya Among, uburyo yayibonye ndetse n’imibereho bavuga ko ikabije, harimo n’imodoka ya Rolls-Royce y’agaciro kanini bivugwa ko yatumije mu Bwongereza.
Iperereza rikomeje kandi mu gihe hari umwuka mubi wa politiki uri hagati y’abanyapolitiki bakomeye bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM n’ihuriro rya Patriotic League of Uganda (PLU) riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba.
Mu minsi ishize, Muhoozi yagiye yandika ubutumwa bukomeye ku rubuga rwa X yamagana ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta n’abayobozi babayeho mu buryo bw’akataraboneka, ibintu abasesenguzi benshi babona nk’ubutumwa bwerekezwa kuri Among.
Muhoozi mu cyumweru gishize yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Akazi kacu ni ugukorera Abanya-Uganda, si ukwikorera. Sinshobora gushyigikira ruswa. Nashyize ubuzima bwanjye mu kaga kugira ngo igihugu kigire amahoro. None ubu igihugu ntikizafatwa n’abajura. Nta na rimwe!”
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko hari impungenge ku ruhare rw’amafaranga menshi ari gushorwa mu matora y’uzayobora Inteko Ishinga Amategeko, aho bamwe bavuga ko hari abantu bakomeye bashaka ko Minisitiri w’Ingabo, Jacob Oboth Oboth, yasimbura Among kuri uwo mwanya.
Ibi kandi byakurikiye ifatwa rya depite uhagarariye abagore mu Mujyi wa Masaka, Justine Nameere Nsubuga, wari uherutse gushyigikira Among ndetse akagirana amakimbirane kuri murandasi n’Umunyamabanga Mukuru wa PLU, Daudi Kabanda.
Kugeza ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, CID na UPDF ntibari bagashyize hanze itangazo rigaragaza ibyavuye muri icyo gikorwa, ndetse ntiharamenyekana niba hari abantu bafashwe cyangwa imitungo yafashwe.


