1778953353582_copy_944x790

Kabuga Felesiyani yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Kabuga Félicien wari ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi aguye i La Haye mu Buholandi.

Inkuru y’urupfu rwa Kabuga wari umaze igihe afungiye muri kiriya gihugu yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yategetse ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku cyateye urupfu rwa Kabuga, ashyiraho umucamanza Alphons Orie kugira ngo ariyobore.

Kabuga yapfuye nyuma y’igihe kinini ubuzima bwe bwarazahaye, aho abamwunganira n’abaganga bagiye bagaragaza ko afite ikibazo gikomeye cyo guta ubwenge ndetse n’izabukuru zituma atabasha gukurikiranwa mu buryo busanzwe.

Kabuga yari yaratawe muri yombi muri Gicurasi 2020 ubwo yafatirwaga i Asnières-sur-Seine hafi y’umujyi wa Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka isaga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Yaje koherezwa i La Haye kugira ngo aburanishwe n’Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha.

Yari umwe mu bantu bashinjwaga uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ubushinjacyaha bwamuregaga gutera inkunga no gufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Mu byo yashinjwaga harimo kuba yarateye inkunga Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), radiyo yakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Kabuga kandi yashinjwaga kugira uruhare mu gutumiza no gukwirakwiza imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100 ya Jenoside.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakoranye bya hafi n’abari abayobozi bakomeye muri Leta yakoze Jenoside ndetse n’imitwe y’Interahamwe, mu gutera inkunga ibikorwa byo kwica no gutegura ubwicanyi mu gihugu hose.

Nubwo urubanza rwe rwatangiye mu 2022, rwaje guhagarikwa nyuma y’aho abaganga bigenga bagaragaje ko ubuzima bwe bwo mu mutwe butamwemerera gukomeza kuburana.

Mu myaka yari amaze ashakishwa, Kabuga yari yarashyiriweho ibihembo n’inzego mpuzamahanga kugira ngo afatwe, ndetse afatwa nk’umwe mu bakekwagaho Jenoside bari bamaze igihe kinini bihisha ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *