Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ikibazo cya M23 gikwiye gushakirwa umuti muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kugirwa ikibazo cy’u Rwanda, ashimangira ko abarwanyi b’uyu mutwe ari Abanye-Congo bafite ibibazo bagomba kuganiraho na Leta yabo.
Ruto yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Summit iheruka kubera i Kigali.
Ni amagambo yavuze mu gihe Leta ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ibintu u Rwanda yakomeje guhakana.
Yongeye gusubiramo ati: “Nk’abakuru b’ibihugu, twarabajije tuti: Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo? RDC ivuga ko ari Abanye-Congo. Niba rero ari Abanye-Congo, ni gute kiba ikibazo cy’u Rwanda? Ni gute kiba ikibazo cya Paul Kagame?”
Perezida Paul Kagame na we akunze kuvuga ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo bagomba guhabwa uburenganzira bwabo nk’abaturage ba Congo, ndetse ko ibibazo byabo bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro na Leta ya Kinshasa.
Intambara hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC yongeye gukaza umurego mu ntangiriro za 2025, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero byihuse bigafasha gufata imijyi ikomeye irimo Goma.
Imizi y’iyi ntambara ifitanye isano n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
U Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside n’abawushyigikiye, bavuga ko ushaka guhungabanya umutekano warwo.
Mu rwego rwo gushaka amahoro arambye, u Rwanda na Congo biherutse gusinyana amasezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Aya masezerano yateganyaga ubufatanye mu by’umutekano n’ubukungu ndetse no gucyura abasirikare b’u Rwanda bashinjwaga gufasha M23 ku butaka bwa Congo.
Nubwo habayeho agahenge, imirwano yakomeje mu bice bimwe na bimwe, bituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatira ibihano ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bane bakuru bazo, zibashinja gufasha M23 mu bikorwa bya gisirikare.
Ruto yavuze mu igihe cyose abarwanyi ba M23 bemerwa nk’abanye-Congo, igikwiye gukorwa ari ukubahuza na Leta yabo mu biganiro bya politiki.
Ati: “Kubera ko byamaze kwemezwa ko M23 ari Abanye-Congo, iki ni ikibazo cya Congo kandi gikeneye umuti wa Congo”.
Yakomeje avuga ko ibiganiro by’amahoro bya Luanda n’ibya Nairobi byose byagaragaje ko impande zose zigomba kuganira, harimo na M23.
Ati: “M23 baravuga bati ‘Kuki mudushyira hanze y’ibiganiro? Turi Abanye-Congo, dufite ibibazo kandi turashaka kuganira na Leta yacu”.
Perezida wa Kenya yashimangiye ko kwanga kuganiriza imitwe yitwaje intwaro ivuga ko ifite ibibazo bya politiki bishobora gukomeza guhungabanya umutekano, ati: “Nta cyo igihugu gitakaza iyo cyemeye kuganira n’abaturage bacyo bafite ibibazo”.


