Inzego z’umutekano muri Uganda zafashe imodoka z’akataraboneka z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, zirimo Rolls-Royce na Range Rover.
Izi modoka zafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kigo, mu gihe iperereza ku byaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo no kunyereza amafaranga rikomeje gukaza umurego.
Izo modoka zajyanywe ku cyicaro cya Polisi ishinzwe ibimenyetso bya gihanga kiri i Naguru, zirinzwe bikomeye n’abapolisi, mu gihe inzego z’umutekano zakomeje gusaka imitungo ifitanye isano na Among.
Abashinzwe iperereza bavuga ko banatwaye inyandiko zitandukanye, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na telefone ye kugira ngo bisuzumwe.
Iperereza ryafashe indi ntera nyuma y’uko havuzwe amakuru ko Among ashobora kuba ataratangaje umutungo we wose nk’uko biteganywa n’itegeko rya Uganda rigenga imyitwarire y’abayobozi.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make yivanye mu matora yo guhatanira kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya 12, avuga ko yiteguye gufatanya n’abakora iperereza.
Among wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu 2022 nyuma y’urupfu rwa Jacob Oulanyah, amaze iminsi ahanganye n’igitutu cya politiki, harimo no gukurwaho amaboko n’umutwe wa Patriotic League of Uganda ufitanye isano na Muhoozi Kainerugaba.


