Sosiyete INGO s.a itegura amarushanwa ya Miss Burundi yatangaje ko Mugisha Monica Celeste atakiri Miss Popularity 2025, nyuma yo gufata icyemezo cyo kumwambura iri kamba kubera ibyo yavuze ko ari ukurenga ku nshingano n’amasezerano yari afitanye n’iri rushanwa.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa INGO s.a bwavuze ko uyu mukobwa yakoze ingendo zijya mu mahanga atabanje kubimenyesha cyangwa ngo abisabire uburenganzira nk’uko amategeko n’amasezerano y’amarushanwa abiteganya.
Abategura Miss Burundi bavuze ko bagerageje kenshi gusaba ibisobanuro n’inyandiko zisobanura izo ngendo ariko ntibabihabwe, ibintu bafashe nk’ikosa rikomeye rinyuranyije n’indangagaciro n’amahame y’iri rushanwa.
Mu byemezo byafashwe harimo guhita yamburwa burundu ikamba rya Miss Popularity 2025 ndetse no kubuzwa gukomeza gukoresha iri zina, igitambaro cy’iri rushanwa, ibirango byaryo cyangwa ikindi cyose gifitanye isano na Miss Burundi mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.
INGO s.a yanaburiye ko umuntu wese wakomeza gukoresha iri kamba cyangwa ibikorwa bifitanye isano na ryo mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyafashwe ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Iyi sosiyete yavuze ko ikomeje gushyira imbere indangagaciro zirimo ubunyamwuga, inshingano no kubahiriza amabwiriza agenga amarushanwa ya Miss Burundi.


