yampano_2_-9ac84-2-80fec

Yampano yanyweye urumogi maze aruma umugore we izuru

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ibyaha birindwi bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye.

Mu byaha akekwaho harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ibintu by’undi, kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha imvugo z’ivangura, gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.

RIB yavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’ikirego cyatanzwe ku wa 11 Gicurasi 2026. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Yampano yakundaga guhohotera umugore babanaga batarasezeranye, harimo kumukubita no kumena telefone ze. Nyuma yo kubikora ngo yamufungiranaga mu nzu kugira ngo atajya gutanga ikirego.

Bivugwa kandi ko hari igihe yamurumye izuru amaze kunywa urumogi ndetse akamubwira amagambo arimo ivangura. RIB ivuga ko ibi byose yabikoraga cyane cyane iyo yabaga yanyoye urumogi.

Mu bindi iperereza ryagaragaje harimo ko hari igihe yamubwiye ko azamwica, ndetse ngo yanigeze kumugonga n’imodoka ubwo yari kuri moto, bikamuviramo gukomereka bikomeye. Nyuma y’icyo gikorwa, Yampano yahise atoroka mbere yo kongera kwitaba inzego z’ubugenzacyaha.

Kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye iri gutegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuba umuntu ari icyamamare bidakuraho kuba yakurikiranwa n’amategeko, asaba abantu bose kubahiriza amategeko no kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Yanagiriye inama abantu bahohotewe kujya batanga ibirego mu nzego zibishinzwe aho kwihutira kujya ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kubangamira iperereza cyangwa bigatuma bamwe mu batangabuhamya batinya gutanga amakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *