20260519_155311

U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukoresha ingufu za nucléaire

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere ubufatanye mu gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bya gisivile, mu rwego rwo guteza imbere ingufu zizewe kandi zifite umutekano.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 hagati ya Renee Sonderman, umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye no kugenzura intwaro no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za nucléaire muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, na Dr. Usta Kayitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Kuva kuri uyu wa Kabiri i Kigali hari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa rw’ingufu za nucléaire muri Afurika.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yavuze ko “ishyirwaho umukono kuri aya masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire zikoreshwa mu bikorwa bya gisivile no kwagura amahirwe y’ubufatanye mu gushyigikira iterambere ry’ingufu zizewe kandi zifite umutekano.”

Yakomeje ivuga ko “Amerika n’u Rwanda byiyemeje guteza imbere amahame yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’umutekano wa nucléaire, kuyicunga neza ndetse no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za nucléaire mu gihe ibihugu byombi bikomeza ubu bufatanye.”

Iri tangazo rivuga kandi ko ayo masezerano ari imwe mu ntambwe zikomeye zo gukomeza umubano w’ingenzi hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga n’ingufu.

Muri uwo muhango kandi, sosiyete y’Abanyamerika ya Holtec International n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB) basinyanye amasezerano agamije guteza imbere gahunda yo kuzana no gukoresha ikoranabuhanga rya SMR-300 mu Rwanda.

SMR-300 ni ubwoko bw’uruganga rutanga ingufu za nucléaire zitezweho gutanga amashanyarazi mu buryo bugezweho kandi bufatwa nk’ubufite umutekano kurusha inganda nini zisanzwe zikoreshwa mu bihugu byinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *