Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta ndetse na Kalisa John alias Kjohn, rutegeka ko igihano bari barakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze kigumaho.
Aba bose bari barakatiwe imyaka itatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw bazira ibyaha bifitanye isano no gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Mu iburanisha ry’ubujurire, Djihad yavuze ko yahanishijwe icyaha atakoze, ashimangira ko nta mashusho yigeze ashyira hanze. Papy Nesta yemeye ko yoherereje Kalisa John ayo mashusho, asaba imbabazi ndetse anasaba kugabanyirizwa ibihano.
Kalisa John we yavuze ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko yasakaje ayo mashusho, mu gihe Ishimwe François Xavier yavuze ko ayo mashusho yayabonye nk’abandi bose kandi ko hari undi muntu witwa Joseph wakoresheje telefoni ye mu kuyasakaza.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko hari abatangabuhamya bashinje Djihad kugira uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho, ndetse ko hari ibiganiro yakoze byashishikarizaga abantu kuyareba.
Urukiko rwagaragaje ko raporo ya Cyber Crime yemeje ko telefoni ya Djihad itigeze ishyirwaho amashusho y’urukozasoni, ariko ruvuga ko amagambo yavuze mu kiganiro cye ndetse n’uburyo yashishikarije abantu kureba ayo mashusho byamugize icyitso muri icyo cyaha.
Ku ruhande rwa Papy Nesta, urukiko rwavuze ko kuba yaraje kwemera icyaha mu rwego rw’ubujurire nta shingiro bifite kuko mbere yari yarakihakanye.
Kuri Kalisa John, urukiko rwagaragaje ko kuba yarohereje abandi amashusho cyangwa screen shot zayo nabyo bigize uruhare mu cyaha cyo kuyasakaza.
Naho kuri Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko muri telefoni ye habonetse amashusho menshi y’urukozasoni ndetse ko hari ayo yagurishaga.
Nyuma yo gusuzuma impamvu zose zatanzwe, urukiko rwanzuye ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite maze rwemeza ko igihano cyose bari barakatiwe kigumaho.
Kalisa John yasabwe kandi gutanga amafaranga y’amagarama angana n’ibihumbi 20 Frw kubera ko yaburanaga adafunzwe.
Aba bose bafite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru mu gihe cy’iminsi 30.


