3

U Rwanda ntirukivanye ingabo zarwo i Cabo Delgado 

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutakivanye mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique ingabo rwoherejeyo mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, bijyanye no kuba ikibazo cyariho cyo gutera inkunga ibikorwa bya ziriya ngabo cyamaze gukemuka.

Muri Mata uyu mwaka u Rwanda biciye mu muvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, rwari rwatanze umuburo w’uko kohereza ingabo zarwo i Cabo Delgado bishobora guhagarara, mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo gutera inkunga icyo gikorwa.

Byari nyuma y’amakuru yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika burundu inkunga wageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique.

Makolo ubwo yasubizaga ku nkuru zari zatangajwe n’ibinyamakuru Le Monde na The Wall Street Journal ku ihagarara ry’inkunga ya EU, yashimangiye ko u Rwanda rufite umurongo uhamye w’uko ubutumwa bw’i Cabo Delgado budashobora gukomeza igihe kirekire hatabayeho gusaranganya inshingano mu buryo bungana.

Yavuze ko kuva ingabo z’u Rwanda zatangira koherezwa muri Mozambique mu 2021, u Rwanda ari rwo rwatanze igice kinini cy’amafaranga akoreshwa muri buriya butumwa bwatangiye bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na ISIS.

Ati: “U Rwanda ntirwasabye kandi ntiruzasaba indi nkunga iturutse muri European Peace Facility; icyo ni ikibazo kigomba gukemurwa na Mozambique. Kohereza ingabo z’u Rwanda bisaba uburyo burambye bwo kubona inkunga, kandi ni inshingano z’igihugu cyakiriye izo ngabo n’abafatanyabikorwa bacyo, by’umwihariko abafite ishoramari rikomeye muri Cabo Delgado, kugira ngo iyo nkunga iboneke, nk’uko byahoze bikorwa.”

Yunzemo ati: “Nibitaba ibyo, u Rwanda rwishimira uruhare rwarwo, hamwe n’ingabo za Mozambique, mu gutsinda imitwe y’iterabwoba, kurinda abaturage ba Cabo Delgado no gutuma ibikorwa by’ishoramari bisubukurwa.”

Mbere y’aho muri Werurwe, Minisitiri Olivier Nduhungirehe ubwo yakomozaga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zafatiye ingabo z’u Rwanda ari na byo byabaye intandaro yo kugira ngo EU itekereze guhagarika inkunga, yavuze ko u Rwanda rutashoye za miliyoni z’ama-Euro muri Mozambique ndetse rukanahatakariza bamwe mu basirikare barwo “kugira ngo abasirikare bacu b’intwari bibazweho, basigwe icyasha, banengwe, bashinjwe cyangwa bahabwe ibihano n’ibihugu n’ubundi byungukira mu butabazi bwacu muri Mozambique.”

Yongeyeho ati: ” Twiteguye kuva muri Mozambique niba akazi kacu n’ibyo tumaze kugeraho bidahawe agaciro bikwiriye ”.

Umukuru wa dipolomasi mu butumwa yahaye BWIZA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ikibazo cy’inkunga cyashoboraga gutuma u Rwanda ruvana ingabo muri Mozambique cyamaze gukemuka.

Ati: “Twari twavuze ko [ingabo] tuzazikurayo nihataboneka ‘funding’. Ubu icyo kibazo ntigihari.”

Abajijwe niba Mozambique ari yo yemeye gutanga iyo nkunga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yirinze kugira amakuru arambuye atanga.

Icyakora mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa, yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubira ku ishingiro ry’ubufatanye, rukorana gusa na Guverinoma ya Mozambique yamaze kubona kandi izakomeza kubona inkunga ikenewe yo gufasha ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado.

Yunzemo ati: “Muri urwo rwego, ubufatanye hagati ya za guverinoma zombi bwagenze neza kandi buzakomeza muri uwo murongo, kuko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bishimwa cyane n’igihugu cya Mozambique gifatwa nk’inshuti n’umuvandimwe.”

Nduhungirehe yavuze ko kuva muri 2021 ubutumwa bw’inzego z’umutekano i Cabo Delgado bwagize umusaruro ugaragara, kuko amahoro n’umutekano byagaruwe, imiryango igataha, abana bagasubira ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi bikongera gufungura, ingabo za Mozambique zigatozwa kandi zikaba zikomeje gutozwa.

Yavuze kandi ko n’amasosiyete y’Abanyaburayi n’Abanyamerika yongeye gukora neza ibikorwa by’ishoramari bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika mu bijyanye na gaze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *