Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yabonanye na Sama Bilbao y León, Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe World Nuclear Association Sylvie Bermann; Perezida wa World Nuclear Exhibition; Serge Ekue, Perezida wa West African Development Bank; Daniel Poneman, wo muri Council on Foreign Relations; na Ian Farnan, umuyobozi mukuru wa Cambridge Atom Works, bitabiriye inama ku guhanga ugushya mu ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri muri Afurika (NEISA -2026).

Baganiriye ku ruhare rw’ingufu za nikeleyeri mu kwagura kugera ku ngufu zizewe, gushyigikira iterambere ry’inganda, no gufungura amahirwe mu Rwanda, ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kandi, Perezida Kagame yabonanye na Rafael Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikeleyeri (IAEA).

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu ikoreshwa mu mahoro ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya nikeleyeri no guteza imbere inzozi za Afurika zo kugira ingufu za nikeleyeri kubw’iterambere rirambye.

Mu ntangiriro z’uyu munsi, Umuyobozi mukuru wa IAEA yashyikirije Perezida Kagame isuzuma ry’ibikorwa remezo bya nikeleyeri (INIR) byerekana ko u Rwanda rwiteguye gutunganya ingufu za nikeleyeri, ibyo bikaba byerekana ko hasojwe icyiciro cya mbere cy’icyerekezo cy’ibikorwa bya IAEA ndetse u Rwanda rukaba rwinjiye mu cyiciro cya 2, gikubiyemo imirimo yo gutegura uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri.


