n

Igirikare cya Amerika na Nigeria cyahitanye intagondwa 175

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri, icyicaro gikuru cy’ingabo cyatangaje ko ingabo za Nigeria, zikorana n’iza Amerika, zishe abarwanyi ba Leta ya Kisilamu 175 mu bitero by’indege no ku butaka mu minsi ishize mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Igisirikare cyavuze ko ibikorwa byakozwe ku bufatanye n’Ubuyobozi bwa gisirikare bushinzwe Afurika (U.S. Africa Command) byasenye za bariyeri, ububiko bw’intwaro, ihuriro ry’ibikoresho, hamwe n’imiyoboro ibyara amafaranga ikoreshwa na Leta ya Kisilamu ishami ryo muri Afurika y’iburengerazuba, imaze imyaka myinshi ibica muri ako karere nk’uko tubikesha Reuters ivuga.

Nk’uko itsinda rishinzwe ubugenzuzi, Armed Conflict Location & Event Data ribitangaza, kuva aho habaye ibibazo bikomeye mu burasirazuba bwo hagati, Leta ya Kisilamu yerekeje muri Afurika, ikaba yari ihafite 86% by’ibikorwa ugereranyije n’ahandi ku Isi mu mezi atatu ya mbere ya 2026.

Umuvugizi w’Ingabo muri Nigeria, Maj. Gen. Samaila Uba, yagize ati: “Kugeza ku itariki ya 19 Gicurasi, isuzuma ryerekana ko abarwanyi 175 ba ISIS biciwe ku rugamba”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *