Burundi: Umuturage yishwe atemaguwe n’umurambo we uratwikwa

Sangiza iyi nkuru

Nsekambabaye Jean, yari umuturage wo ku musozi wa Mugoboka, komini Bugenyuzi, mu ntara ya Karusi, yishwe n’abaturanyi be bamwica bamutemaguye nyuma banatwika umurambo we.
Yishwe yari amaze iminsi igera ku kwezi yarahungiye hafi y’ikigo cya polisi muri komini Bugenyuzi aho mu ntara ya Karusi, akaba yari yahunze kubera impungege z’umutekano we, akaba yari yahunze nyuma yo kumenya ko hari abashaka kumwica bamushinja amarozi.
Ubwo Nsekambabaye Jean yatahaga bahise bamucakira, baramutemagura barangije bamutwikira imbere y’imbaga yari ishungereye ibyabaga, bavuga ko bamuzijije uburozi.
Ubwo abashinzwe umutekano batabazwaga bakaza gutabara, basanze abamwishe bose bahunze ndetse nta n’umugabo n’umwe ukibarizwa kuri uwo musozi uretse abari basanzwe ari inshuti n’uwari umaze kwicwa.
Inzego zishinzwe umutekano zikaba zasabye abaturage ko bareka kwihorera, ndetse bakirinda kugendera ku marozi, ko bikwiye ko umuntu ashyikirizwa ubutabera mu gihe hari icyo ashinjwa aho kwihorera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *