25d623a54ee3e74292bff1b71574eb552fcc9132

Hakimi ntashaka ko akurikiranwaho gufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Myugariro wa Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, ari mu bihe bikomeye nyuma y’uko urukiko rwo mu Bufaransa rukomeje gusuzuma dosiye aregwamo gufata ku ngufu Umukobwa w’imyaka 24.

Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rw’ubujurire rwa Versailles ruri gusuzuma ubusabe bwa Hakimi bwo gutesha agaciro uru rubanza mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu buryo bwimbitse. Ni icyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’uyu mukinnyi umaze kuba umwe mu nkingi za mwamba za PSG ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc.

Ibyaha Hakimi aregwa bivugwa ko byabaye muri Gashyantare 2023. Umukobwa wamureze yavuze ko bahuye binyuze ku rubuga rwa Instagram mbere yo kujya iwe mu rugo ruherereye hafi ya Paris. Uwo mukobwa yavuze ko Hakimi yamukorakoye ku ngufu ndetse akamusambanya atabyemeye.

Nyuma y’ibi bivugwa ko byabaye, yavuze ko yandikiye inshuti ye ubutumwa bwo gutabarwa, iza kumufata ikamujyana.

Ku ruhande rwa Hakimi, yakomeje guhakana yivuye inyuma ibyo aregwa kuva uru rubanza rwatangira kuvugwa. Abamwunganira bavuga ko nta bimenyetso bifatika bihari, ndetse bakemeza ko ubushinjacyaha bushingiye cyane ku magambo y’uregwa gusa.

Me Fanny Colin, umwe mu banyamategeko ba Hakimi, yavuze ko urega yanze gukorerwa ibizamini bya muganga ndetse yanga no gutanga amakuru ku batangabuhamya bashoboraga gufasha iperereza.

Icyakora, nubwo uru rubanza rukomeje, Hakimi akomeje gukina ku rwego rwo hejuru. Ategerejwe mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza PSG na Arsenal tariki 30 Gicurasi i Budapest, ndetse yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Maroc izitabira Igikombe cy’Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *