toxx-3-b2770

DJ Toxxyk yakatiwe gufungwa umwaka n’igice

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumutegeka gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.

Icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, gishingiye ku byaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcool.

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, yahitanye umupolisi wari mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, iwe hasanzwe urumogi.

Urukiko rwagaragaje ko DJ Toxxyk yari akwiriye igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ariko kubera ko yemeye ibyaha, akabisabira imbabazi ndetse akaba atari yarigeze guhanwa mbere, rwemeje kugabanya igihano.

Mbere y’ubu, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu n’ihazabu ya 1.050.000 Frw, bituma arekurwa by’agateganyo. Icyakora, Ubushinjacyaha bwahise bujurira buvuga ko ibyo bihano byoroheje ugereranyije n’uburemere bw’ingaruka zatewe n’icyaha.

Mu rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha bwashimangiye ko hari ubuzima bw’umuntu bwatakaye kandi ko uwapfuye yari umupolisi wari uri mu kazi, busaba ko DJ Toxxyk yakatirwa imyaka itanu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya 2.210.000 Frw.

Ku ruhande rwe, DJ Toxxyk yemeye amakosa yakoze, agaragaza ko ayicuzamo kandi ko yabonaga icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze gihwanye n’ibyo yakoze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *