Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 22 Gicurasi 2026, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zirimo na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’ Inkeragutabara, bitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ya Gisirikare y’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni imyitozo yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026 yabereye muri Kenya, Nairobi. Intego y’iyi myitozo y’uyu mwaka yari ugushimangira amahoro, umutekano n’ubudahangarwa mu karere binyuze mu guhugura ingabo, polisi n’abafatanyabikorwa b’Inzego za gisivile bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ingabo n’ abafatanyabikorwa bakorera imyitozo ya gisirikare hamwe hagamijwe guhuza ibikorwa mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano biriho muri iki gihe.

Iyo myitozo yahuje ingabo n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Uganda na Tanzania, mu gihe DRC, Somalia na Sudani y’Epfo bitabiriye nk’indorerezi.
Iyi myitozo yatangiye ku ya 6 Gicurasi 2026 yasojwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Minisiteri y’Ingabo ya Kenya, Roselinda Sopian Tuya.

Hirya y’uyu muhango, Minisitiri Marizamunda yagiranye ibiganiro byihariye n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Minisiteri y’Ingabo ya Kenya, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’inzego za Gisirikare z’ibihugu byombi.


