Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Gicurasi 2026 i Doha, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabonanye na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Amir wa Qatar, mu ruzinduko rwe rw’umunsi umwe muri iki gihugu.
Amir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame muri Amiri Diwan, aho abayobozi bombi baganiriye ku mibanire ya kivandimwe hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse no ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zifitiye inyungu impande zombi.

Perezida Kagame na Sheikh Tamim bunguranye ibitekerezo ku iterambere ry’akarere ndetse n’ububanyi n’amahanga muri iki gihe, bongera gushimangira ubushake bahuriyeho bwo guteza imbere amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri kumwe na Qatar kandi rukomeje kuba inyuma y’abaturage ba Qatar, kuri ubu bari mu karere karimo amakimbirane mpuzamahanga yatewe n’intambara ya Iran.


