Diomaye-and-Sonko

Amabanga y’umutingito wa politiki uri kunyeganyeza Senegal

Sangiza iyi nkuru

Muri Senegal ibintu bikomeje gufata indi ntera mu ntambara ya politiki hagati y’abahoze ari inshuti magara ku butegetsi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal, Malick Ndiaye, yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, nyuma y’amasaha make gusa Perezida Bassirou Diomaye Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko ndetse agasesa Guverinoma yose.

Ibi bikorwa bibiri byihuse byatumye benshi batangira kwibaza niba ubutegetsi bwa PASTEF ( Patriotes africains du Sénégal pour le travail, l’éthique et la fraternité), bwari bwitezweho impinduka zikomeye muri Senegal butangiye gusenyuka imbere mu buyobozi bwabwo.

Kuki kwegura kwa Malick Ndiaye gufite uburemere?

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Malick Ndiaye yavuze ko yafashe icyemezo “nyuma yo gutekereza cyane” kandi agamije “inyungu rusange z’igihugu.” Ariko abasesenguzi benshi babona ko iri yegura rifite intego ya politiki irenze ayo magambo yatangaje.

Amakuru ari kuvugwa cyane muri Dakar ni uko kwegura kwe gufunguriye inzira Ousmane Sonko kugira ngo ashobore kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, aho ishyaka rya PASTEF rifite ubwiganze busesuye bw’abadepite.

Mu yandi magambo, nubwo Sonko yakuwe ku buyobozi bwa Guverinoma, ashobora kwisubiza imbaraga mu nteko maze agakomeza kuba umuntu ukomeye cyane muri politiki ya Senegal.

Uko Faye na Sonko bavuye ku bufatanye bajya mu guhangana

Perezida Diomaye Faye na Sonko bari bafitanye umubano udasanzwe muri politiki ya Senegal. Sonko ni we wari umuyobozi ukomeye wa PASTEF ndetse benshi bemera ko ari we wazamuye Faye mu rwego rwa politiki.

Mu matora ya 2024, Sonko ntiyemerewe kwiyamamaza kubera ikibazo cy’urukiko, bituma ashyigikira Faye nk’umukandida w’ishyaka. Nyuma yo gutsinda amatora, Faye yamugize Minisitiri w’Intebe.

Ariko mu mezi ashize, umwuka mubi hagati yabo watangiye kugaragara binyuze mu kutumvikana ku micungire y’ubukungu n’imyenda igihugu gifitiye amahanga, impaka ku mavugurura ya politiki, kutavuga rumwe ku mikoranire na IMF ( Ikigega cy’imari mpuzamahanga) ndetse n’ihangana ry’imbere mu ishyaka ku matora ya 2029.

Sonko yakomeje kugira igikundiro gikomeye mu rubyiruko no mu banyamuryango ba PASTEF, ibintu bishobora kuba byaratumye Perezida Faye atangira kubona uwo bari bafatanyije nk’umunywanyi ushobora kuzamuhinduka igihe icyari cyo cyose.

Ese Senegal igiye kwinjira mu bihe bikomeye bya politiki?

Kwegura kwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’iyirukanwa rya Sonko byerekanye ko ikibazo kiri imbere mu buyobozi bwose bw’igihugu, atari muri Guverinoma gusa.

Sonko aramutse ayoboye Inteko Ishinga Amategeko, bishobora guteza guhangana hagati ya Perezida n’inteko nshingamategeko, kugorana mu gutora amatego mashya, kudindira kw’amavugurura y’ishyaka PASTEF yari yasezeranyije abaturage, ndetse no kongera ubushyamirane mu banyapolitiki no mu baturage.

Ibi bibaye kandi Senegal iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, aho IMF yahagaritse gahunda y’inguzanyo kubera ibibazo by’imicungire y’imari n’imyenda igihugu gifite.

Ikibazo gikomeye: Ni nde ufite imbaraga nyazo muri Senegal?

Nubwo Diomaye Faye ari Perezida wa Repubulika, Sonko aracyafite igikundiro gikomeye mu rubyiruko, ububasha muri PASTEF ndetse n’abadepite benshi bamushyigikiye.

Ibi bivuze ko Senegal ishobora kwinjira mu gihe cy’ubutegetsi bubiri bwihishemo guhangana: Perezida afite ubutegetsi bwa Leta, ariko Sonko agafata ubuyobozi bukomeye mu nteko nshingamategeko n’ishyaka.

Kugeza ubu, Afurika y’Iburengerazuba yose iri kureba Dakar yitonze, kuko ibyo biri kuba muri Senegal bishobora guhindura cyane politiki y’icyo gihugu cyari gisanzwe gifatwa nk’icy’intangarugero muri demokarasi zo muri Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *