Kuri uyu wa Gatanu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Marc Ayrault, yatangaje ko iminsi yo kwivanga muri politiki z’ibihugu bya Afurika yararangiye. Ni nyuma y’imvururu zakurikiye ibyavuye mu matora ya perezida muri iki gihugu, uwahoze ari perezida wacyo yigeze kuvuga ko Afurika itabaho idafite u Bufaransa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Loni basabye ubuyobozi bwa gabon kugaragaza amajwi yavuye mu biro by’itora mu rwego rwo gushyira ukuri ahagaragara. Ibi ariko kuwa Kane bikaba byarahise byamaganwa n’umuvugizi wa Ali Bongo watsinze amatora.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo France 2 kuri uyu wa Gatanu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa akaba yagize ati: “ Turi abafatanyabikorwa ba Afurika ariko ntidushaka mu buryo bwose kwivanga mu bibazo by’imbere mu bihugu. Ibi byaba ari ugusuzugura Abanyafurika, ntabyo basabye .” Yongeyeho ko u Bufaransa bwagiraga icyo bukora ari uko bubisabwe.

Ku cyumweru gishize, abashyigikiye perezida Ali Bongo bagaragarije uburakari itangazo ry’ishyaka ry’Abasosiyalisiti mu Bufaransa ryavugaga ko amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Jean Ping, wari uhanganye na Bongo muri aya matora, ashobora gutsinda.
Iri shyaka ryashinjijwe kunanirwa kubaha ubusugire bw’igihugu Abafaransa 14,000 batuyemo, ndetse kikaba kinarimo ibirindiro by’ingabo z’u Bufaransa zigera kuri 450.
Nyuma y’itangazo ry’ibyavuye mu matora kuwa Gatatu ushize, Jean ping yahise ashinja ubuyobozi uburinganya mu matora.

Icyakurikiyeho n’imvururu zatumye inteko ishinga amategeko y’iki gihugu itwikwa, abayoboke ba Jean Ping babarirwa mu 1,000 batabwa muri yombi, ndetse hanangizwa ibintu bitari bicye.
Umuvugizi wa guverinoma ya Gabon, Alain-Claude Nze akaba yabwiye televiziyo y’Abafaransa, BFM TV, ko guverinoma yari yizeye ko u Bufaransa buzafasha mu kugeza impande zombi zihanganye ku mwanzuro w’amahoro.
Icyo umuntu yakwibaza rero ni ukumenya niba koko u Bufaransa bwarafashe icyemezo cyo kureka kwivanga mu bibazo by’ibihugu bya Afurika, cyangwa niba burambiwe ingoma y’Umuryango wa Bongo, imaze imyaka hafi 50u Bufaransa bwakunze gushyigikira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



