20260527_084121

Gasabo: Umufana wa Arsenal yishwe n’inzoga bita icyuma 

Sangiza iyi nkuru

Mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umusore witwa Tuyishimire Leandre wari ufite imyaka 28 y’amavuko, bikekwa ko rwatewe n’inzoga z’ibyuma yari amaze iminsi asangira n’inshuti ze bishimira igikombe cya shampiyona ikipe ya Arsenal yatwaye.

Amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ahazwi nka Batsinda, aho bivugwa ko nyakwigendera yari amaze iminsi anywa izo nzoga ari kumwe na bagenzi be mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe yabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye TV1 na Radio One ko uyu musore yari asanzwe afite uburwayi ndetse abaganga baramubujije kunywa inzoga kubera ubuzima bwe.

CIP Gahonzire kandi yavuze ko ababyeyi b’uyu musore bari bamaze iminsi batazi aho aherereye mbere y’uko hamenyekana amakuru y’urupfu rwe.

Kugeza ubu, inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ziracyakurikirana icyateye uru rupfu kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *