Kuri Martin Fayulu, Amasezerano y’i Washington ntabwo ari igisubizo cy’ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo imbere y’u Rwanda. Uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri kiganiro kuri space cyateguwe n’umunyamakuru Stanislas Bujakera Tshiamala kuri X, yasenye imvugo ya guverinoma, ivuga ko ayo masezerano ari ingabo (shield) ya diplomasi.
Fayulu yagize ati: “Goma imaze igihe kingana iki ifashwe? Bukavu imaze igihe kingana iki ifashwe?” ibi nibyo yibajije, ahakana ko ayo masezerano yacecekesheje imbunda cyangwa agarura ubusugire bwa Congo mu turere twigaruriwe.
Uyu munyaolitiki ushobora na we kuzabera akasamutwe u Rwanda mu gihe yajya ku butegetsi , asobanura ko abaturage ba Goma na Bukavu “afata nk’abacakara b’u Rwanda”, bakubitwa kandi bagatotezwa, mu gihe ngo Kigali ikusanya imisoro igera kuri miliyoni mirongo itatu z’amadolari buri kwezi muri Kivu y’Amajyepfo.
Yabishimangiye agira ati: “Congo nta bubasha ifite kuri ubwo butaka, ku butaka bwacu”. Yamaganye imvugo y’uko amasezerano ya Washington nibura yagabanyije umuvuduko wa AFC/M23.
Umuyobozi w’ihuriro Lamuka ariko, yashatse kugaragaza aho ahagaze, atandukanya mu buryo bweruye ubufatanye mu by’ubukungu bagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ashyigikiye, mu gihe yakubahiriza amategeko ya Congo na Amerika, ndetse n’amasezerano Congo yagiranye n’u Rwanda.
Kuri iyi ngingo ya nyuma, ngo aho ahagaze harasobanutse: Icyemezo cy’akanama gashinzwe umutekano ka Loni 2773 kigomba gushyirwa mu bikorwa, Ingabo z’u Rwanda zigomba gusubira iwabo, kandi AFC / M23 igomba kurekura ibice byose yafashe ku butaka bwa Congo.


