Iran yihimuye kuri Amerika

Iran yatangaje ko yagabye igitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ivuga ko cyari igisubizo ku bitero bya Amerika biherutse kugabwa ku bikorwa bya gisirikare byayo hafi y’icyambu cya Bandar Abbas no mu muhora wa Hormuz. Umutwe w’ingabo zirinda ubutegetsi bwa Iran, IRGC, wavuze ko igitero cyagabwe mu rukerera […]
Abanyamerika banduye Ebola bagiye koherezwa muri Kenya aho kwinjira muri Amerika

Mu gihe icyorezo cya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kwiyongera, ubuyobozi bwa Trump buvuga ko bwibanze ku kurinda iki cyorezo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yagize ati: “Ntidushobora kandi ntituzemera ko […]
AFC/M23 n’intumwa z’u Busuwisi baganiriye i Rubavu

Intumwa z’u Busuwisi zahuriye n’abahagarariye umutwe wa AFC/M23 i Rubavu mu Rwanda, mu biganiro byari bigamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Doha hagati ya Kinshasa n’uriya mutwe rigeze. Ni ibiganiro byamaze iminsi ibiri, kuva ku wa Kabiri tariki ya 26 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026. RFI yatangaje ko […]
Fanta: Ikinyobwa cyavukiye mu Budage bwa Hitler — Amateka atangaje benshi batazi

Mu gihe benshi bazi Fanta nk’ikinyobwa cya orange gikundwa hirya no hino ku isi, bake ni bo bazi ko amateka yacyo ashingiye mu bihe bikomeye by’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, mu Budage bwari buyobowe na Adolf Hitler n’Abanazi. Ni inkuru itangaje yerekana uko intambara, ibihano by’ubukungu no kubura ibikoresho byatumye havuka ikinyobwa cyaje kuba kimwe […]
Abadepite bagiye gukora ingendo rusange zigamije gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi

 Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo rusange z’Abadepite mu Turere twose tw’Igihugu zigamije kubona amakuru yo kugenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi. Izi ngendo ziteganyijwe kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 muri imwe mu Mirenge igize Uturere two mu Ntara, no ku wa 6-7 […]
Bugesera: Hatangiye imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba y’ibihugu bigize EAPCCO

Inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), zitabiriye imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba, ibera mu Rwanda. Iyi myitozo itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki 28 Gicurasi 2026, irabera mu Kigo cy’Amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. […]
Maneko wa CIA yafatanwe Zahabu za miliyari 58 Frw

Uwahoze ari umuyobozi mukuru mu rwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kunyereza miliyoni z’amadolari no kubeshya ku mateka ye y’amasomo n’ubumenyi yivugaga. Inkuru yatangajwe na NBC News ku wa 27 Gicurasi 2026 ivuga ko abashinzwe iperereza basanze uyu mugabo abitse mu rugo rwe utubuye twa zahabu 308, dufite agaciro kari […]
Trump mu mazi abira: Lisansi ishobora kongera guhenda kurusha mbere

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage ndetse no mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani kubera ikibazo cy’ubukungu, cyane cyane izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ku isoko rya peteroli. Raporo ya CNN yatangajwe ku wa 26 Gicurasi 2026 igaragaza ko icyizere bamwe mu ba-Repubulikani bari […]
Amerika yagabye igitero kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gishya ku birindiro bya gisirikare biri mu majyepfo ya Iran, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati. Inkuru yatangajwe na The National Desk ku wa 28 Gicurasi 2026, ivuga ko igisirikare cya Amerika cyarashe drones zari ziteje ikibazo ndetse kinangiza […]
RDC: Martin Fayulu asanga Amasezerano y’i Washington atari igisubizo cy’ibibazo byugarije Congo

Kuri Martin Fayulu, Amasezerano y’i Washington ntabwo ari igisubizo cy’ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo imbere y’u Rwanda. Uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri kiganiro kuri space cyateguwe n’umunyamakuru Stanislas Bujakera Tshiamala kuri X, yasenye imvugo ya guverinoma, ivuga ko ayo masezerano ari ingabo (shield) ya diplomasi. Fayulu yagize ati: “Goma imaze igihe kingana […]
Imvugo zibiba urwango, ubumara bwashora akarere mu mwijima: Kuki Abanyarwanda bakwiye kuzirwanya kare?

Mu myaka isaga 30 ishize, u Rwanda rwabaye isomo rikomeye ku isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Iyo Jenoside ku ikubitiro ntiyatangijwe n’amasasu cyangwa imihoro; yatangijwe n’amagambo. Yubakiwe ku mvugo z’urwango, ivangura, gucamo abantu ibice no kubambura ubumuntu, kugeza aho bamwe bumvaga ko kwica abandi ari […]
Sonko yatakaje Guverinoma ariko yigarurira Inteko: Amayeri yakoresheje muri politiki ya Senegal

Politiki ya Senegal yongeye gutungura benshi nyuma y’aho Ousmane Sonko, wari umaze iminsi mike yirukanwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ahise agaruka mu Nteko Ishinga Amategeko maze atorwa nka Perezida wayo n’amajwi hafi ya yose. Kwamamaza Sonko ku mwanya wa Perezida w’Inteko byabaye ku wa 26 Gicurasi 2026, nyuma y’iminsi ine gusa Bassirou Diomaye Faye […]
Umuhungu wa Gen. Muhoozi ageze kure imyitozo imutegurira kuba Ofisiye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko umuhungu we, Ruhamya Kainerugaba ageze kure imyitozo imutegurira kuba umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mu ngabo za Uganda. Ni imyitozo uyu musore ari gukorera mu Ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza. Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, […]
Kenya: Inkongi y’umuriro mu icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa yahitanye benshi

Icumbi ry’abana b’abakobwa biga ku ishuri ryisumbuye Utumishi Girls Academy i Gilgil, mu Ntara ya Nakuru, mu gihugu cya Kenya, ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku byibuze abanyeshuri 17 bahasiga ubuzima. Nk’uko Croix-Rouge ya Kenya ibitangaza ngo iyi nkongi y’umuriro ngo yadutse mu ma saa saba z’igicuku ariko itangazwa mu ma saa cyenda n’igice za mu […]
RSSB Tigers yandikiye amateka imbere ya Perezida KagameÂ

Ikipe ya RSSB Tigers yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, nyuma yo gutungura Al Ahly yo mu Misiri ikayitsinda amanota 106-97. Hari mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026. Perezida […]
Walikale: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC i Misambo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 27 Gicurasi, habaye imirwano ikaze, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za FARDC, zishyigikiwe na Wazalendo, mu gace ka Misambo, gaherereye ku mupaka wa gurupoma za Kisimba na Ikobo (Teritwari ya Walikale), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, […]
Uganda yafunze umupaka uyihuza na RD Congo

Igihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Gicurasi cyatangaje ko cyafunze by’agateganyo ingendo zinyura ku mupaka ugihuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Abashinzwe ubuvuzi muri Uganda bavuga ko bafashe icyo cyemezo nyuma y’icyo bise “ibyago biri hejuru cyane” by’ubwandu bwa Ebola bunyuze ku […]