b0038752-cf41-4fa2-9669-958abe80d3d7

Kenya: Inkongi y’umuriro mu icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa yahitanye benshi

Sangiza iyi nkuru

Icumbi ry’abana b’abakobwa biga ku ishuri ryisumbuye Utumishi Girls Academy i Gilgil, mu Ntara ya Nakuru, mu gihugu cya Kenya, ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku byibuze abanyeshuri 10 bahasiga ubuzima.

Nk’uko Croix-Rouge ya Kenya ibitangaza ngo iyi nkongi y’umuriro ngo yadutse mu ma saa saba z’igicuku ariko itangazwa mu ma saa cyenda n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane nk’uko tubikesha thestar.co.ke.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Croix-Rouge ya Kenya yagize ati: “Nyuma y’inkongi y’umuriro yavuzwe ahagana mu ma saa cyenda n’igice za mugitondo muri Utumishi Girls Academy mu Ntara ya Nakuru, Croix-Rouge ya Kenya yatabaye kugira ngo ishyigikire ubutabazi bukomeje.”

Bongeyeho ko hoherejwe imbangukiragutabara hamwe n’abakozi bashinzwe imitekerereze ya muntu ngo bafashe abanyeshuri bahuye n’ihungabana kandi bari gufatanya n’izindi nzego.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *