2019-06-13t161633z_1804862976_rc1330500c50_rtrmadp_3_ebola-health-uganda_0

Uganda yafunze umupaka uyihuza na RD Congo

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Gicurasi cyatangaje ko cyafunze by’agateganyo ingendo zinyura ku mupaka ugihuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Abashinzwe ubuvuzi muri Uganda bavuga ko bafashe icyo cyemezo nyuma y’icyo bise “ibyago biri hejuru cyane” by’ubwandu bwa Ebola bunyuze ku mupaka ibihugu byombi bisangiye kubera icyo cyorezo kiri muri Congo, nubwo muri Uganda na ho cyamaze kuhagaragara.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ingabo zafunze umupaka icyo gihugu gihana na DRC “kugeza hatanzwe andi mabwiriza”.

Gen Muhoozi yaburiye ko “kugerageza kurenga kuri iri tegeko bizashyira ubuzima bwawe mu kaga”.

Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza ku mugaragaro ku ifungwa ry’uyu mupaka, ariko ifungwa ryawo ryahise ritangira gukurikizwa ndetse rireba ingendo zose z’abagenzi hagati y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa na BBC

Hagati aho ariko, bicye by’ingenzi cyane bizakomeza kwemererwa kwambuka umupaka mu buryo bwitondewe cyane.

Harimo nk’amatsinda y’abahanganye na Ebola, abakora ibikorwa by’ubutabazi, ibiribwa n’abashoferi batwara imizigo, hamwe n’abashinzwe umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *