Uwahoze ari umuyobozi mukuru mu rwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kunyereza miliyoni z’amadolari no kubeshya ku mateka ye y’amasomo n’ubumenyi yivugaga.
Inkuru yatangajwe na NBC News ku wa 27 Gicurasi 2026 ivuga ko abashinzwe iperereza basanze uyu mugabo abitse mu rugo rwe utubuye twa zahabu 308, dufite agaciro kari hafi ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika ( arenga miliyari 58 Frw).
Uretse izo zahabu, hanabonetse amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amadolari mu ntoki ndetse n’amasaha 35 ahenze cyane azwi nk’akoreshwa n’abaherwe n’abanyacyubahiro.
Uyu wahoze muri CIA yabwiye abagenzacyaha ko ibyo byose byari amafaranga n’ibikoresho byifashishwaga mu bikorwa by’akazi ndetse na operasiyo zidasanzwe yayoboraga.
Icyakora, iperereza ryaje no kugaragaza ko yaba yarabeshye byinshi ku buzima bwe bwite no ku mashuri yize.
Raporo ivuga ko yiyitiriye amashuri makuru atarigeze yigamo ndetse akavuga ko afite uruhushya rwo gutwara indege, ibintu Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege, FAA, cyahakanye kivuga ko nta ruhushya nk’urwo yigeze ahabwa.
CIA yatangiye gukora iperereza imbere muri icyo kigo nyuma y’amakuru y’amakenga ku mitungo ye n’imyirondoro ye. Nyuma y’iperereza rya mbere, Umuyobozi wa CIA, John Rackcliffe, yahise ashyikiriza dosiye FBI kugira ngo hakorwe iperereza ry’inshinjabyaha.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akaba afungiye mu maboko y’ubutabera mu gihe FBI, CIA ndetse na Minisiteri y’Ubutabera bakomeje gukurikirana ibyaha akekwaho, birimo kubeshya ku myirondoro ye no kunyereza umutungo wa leta.


