Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko umuhungu we, Ruhamya Kainerugaba ageze kure imyitozo imutegurira kuba umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mu ngabo za Uganda.
Ni imyitozo uyu musore ari gukorera mu Ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.
Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimagije umuhungu we yavuze ko ari kwitwara neza mu buryo budasanzwe.
Ati: “Umwana wanjye nkunda, Ruhamya, ari gukora akazi keza cyane i Sandhurst. Abanya-Uganda beza bose bagomba kujya bamusengera buri munsi.”
Ubu butumwa bwari buherekeje ifoto ya Ruhamya Kainerugaba ugaragara wambaye impuzankano ya gisirikare, ari kumwe na bagenzi be ubwo bari mu myitozo muri ririya shuri riri mu ya mbere yigisha igisirikare ku Isi.
Muhoozi kandi yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X indi foto y’umuhungu we, agereranya imyitozo ari gukorera i Sandhurst nk’iyo na we yahakoreye mu myaka ikabakaba 30 ishize.
Ati: “Umubyeyi n’umuhungu we baranyura mu ngorane zimwe. Batandukanwa n’imyaka 27. Imana ihe umugisha Ruhamya.”
Ishuri rya Sandhurst umuhungu wa Gen. Muhoozi ari guhugurirwamo rifatwa nka rimwe mu mashuri ya gisirikare akomeye ku Isi.
Mu bantu bazwi baryizemo, harimo Sir Winston Churchill wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, umwami Abdullah II wa Jordan, nyakwigendera Sultan Qaboos wa Oman, Sheikh Hamad bin Khafifa Al Thani wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, umwami wa Bahrain, Hamad bin Issa Al Khalifa, Ian Khama wahoze ari Perezida wa Botswana na Yakubu Gowon wahoze ari Perezida wa Nigeria.
Iri shuri ryanizemo ibikomangoma: William na Harry, Sous-Lieutenant Brian Kagame na Captain Ian Kagame basanzwe ari abahungu ba Perezida Paul Kagame, n’abandi.


