Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage ndetse no mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani kubera ikibazo cy’ubukungu, cyane cyane izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ku isoko rya peteroli.
Raporo ya CNN yatangajwe ku wa 26 Gicurasi 2026 igaragaza ko icyizere bamwe mu ba-Repubulikani bari bafitiye Trump ku bijyanye no guhangana n’izamuka ry’ibiciro kiri kugenda kigabanuka ku buryo bugaragara.
Umusesenguzi Harry Enten yavuze ko mu gihe cya mbere cya Trump ku butegetsi, Abarepubulikani benshi bamwemeraga ku bijyanye no kurwanya itakazagaciro k’ifaranga, aho yari afite amanota ari hejuru cyane. Gusa ubu ibintu byarahindutse, bamwe batangiye kumugaragariza kutamwishimira.
No ku bijyanye n’ibiciro bya lisansi, abaturage benshi bavuga ko ubuzima bukomeje guhenda aho kugabanuka nk’uko bari babyiteze.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati gikomeje guhungabanya ubucuruzi bwa peteroli, cyane cyane mu nkomane ya Hormuz inyuramo peteroli nyinshi ijya ku masoko mpuzamahanga.
Perezida Trump n’ubuyobozi bwe bakomeje kuvuga ko ibiciro bya peteroli na lisansi bizagabanuka cyane mu gihe ibikorwa bya gisirikare byiswe “Operation Epic Fury” bizaba birangiye ndetse n’ubwikorezi bwo mu nkomane ya Hormuz bugasubira ku murongo.
Ariko abasesenguzi mu bukungu no mu rwego rw’ingufu bavuga ko ibyo bishobora kudahita bibaho vuba nk’uko White House ibivuga.
Umunyamakuru wa CNN Business, David Goldman, yavuze ko n’iyo inzira z’ubwikorezi zafungurwa uyu munsi, kongera gukora ibikorwa bya peteroli no gusana ibikorwaremezo byangiritse bishobora gufata ibyumweru cyangwa imyaka.
Yagaragaje ko hari icyambu gikomeye cya gaz cyangiritse cyane ku buryo kugisana bishobora gufata imyaka ibiri yose.
Abahanga mu isoko rya peteroli bavuga kandi ko ibiciro bishobora kutazasubira munsi y’amadolari 70 ku kagunguru mbere ya 2032, ibintu bishobora gukomeza gushyira abaturage mu buzima buhenze.
Nubwo hari igihe gito ibiciro bya peteroli byigeze kugabanuka, ibitero bishya bya Amerika mu majyepfo ya Iran byahise byongera impungenge ku isoko mpuzamahanga, bituma ibiciro byongera kuzamuka.
Bamwe mu basesenguzi bemeza ko niba ibintu bikomeje kumera gutya, igiciro cya lisansi muri Amerika gishobora no kongera kugera ku rwego rwo hejuru rwigeze kubaho mu 2022, aho gallon imwe yari yarageze kuri $5.02.
Ibi bibazo by’ubukungu biri kuza mu gihe Trump yitegura gukomeza guhangana n’igitutu cya politiki imbere mu gihugu, cyane cyane ku kibazo cy’ubuzima buhenze abaturage benshi bavuga ko kibaremereye kurusha ibindi byose.


